RFL
Kigali

Sean Kingston yajyanywe mu nkiko kubera kwikopesha inigi n’indi mitako yambarwa

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:30/08/2016 10:04
0


Sean Kingston w’imyaka 26 yagejejwe mu nkiko na kompanyi icuruza imitako yambarwa (jeweler) yitwa Aqua Master ivuga ko uyu musore ayirimo amafaranga arenga ibihumbi 300 by’amadolari y’imitako 9 yikopeshejeyo akavuga ko ushinzwe gukurikirana inyungu ze (manager) aza kuyohereza kuri konti ya Aqua Master ariko ntibikorwe.



Mu cyimbo cyo kohererezwa aya mafaranga Sean Kingston yari arimo iyi kompanyi, ngo Aqua Master yohererejwe sheki 2 itungurwa no gusanga zitazigamiwe. Bimwe mu byo Sean Kingston yari yikopesheje mu iduka rya Aqua Master riherereye mu mujyi wa New York ni inigi za zahabu, impeta, agakomo kambarwa ku kuboko, n’isaha 2, ndetse ngo yashyize amafoto kuri Instagram yambaye ibi bintu yikopesheje.

 

Ngibyo ibyo Sean Kingston yikopesheje muri Aqua Master

Uyu muhanzi Kisean Anderson ariwe Sean Kingston yamenyekanye cyane mu ndirimbo nka Why You Wanna Go, Me Love ndetse yitabiriye ibirori byo Gusoza Primus Guma Guma Super Star ku nshuro ya mbere muri 2011 anakorana indirimbo na Tom Close wari wegukanye iri rushanwa, iyo ndirimbo ikaba yitwa "Good Times Tonight".

kingston

Sean Kingston yaje mu birori byo gusoza Primis Guma Guma Super Star ya 1

Si ubwa mbere Sean Kingston avuzweho kwikopesha imitako ndetse agaserera n’abacuruzi bayo yatinze kwishyura cyangwa agashyiramo amananiza, dore ko no mu kwezi kwa 3 uyu mwaka wa 2016 nabwo yarezwe n’undi mucuruzi wo muri Florida.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND