RFL
Kigali

Se wa Lindsay Lohan yatangaje ko umukobwa we yamumenyesheje ko atwite

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:28/07/2016 10:54
0


Lindsay Lohan umaze iminsi mike agiranye ibibazo na Egor Tarabasov wari waranamwambitse impeta yifuza ko yazamubera umugore, ubu noneho ngo yandikiye se Michael Lohan amumenyesha ko atwite. Lindsay akomeje kugaragaza ko atishimiye kuba atakiri kumwe na Tarabasov bashwanye.



Aya makuru yo gutwita kwa Lindsay Lohan se yayatangarije Page Six TV avuga ko umukobwa we yamwandikiye amubwira ko atwite gusa ngo ntazi igihe yaba amaze atwite. Aya makuru yo gutwita kwe ngo yanayabwiye incuti ze nyuma yo gushwana na Tarabasov, bikaba bikekwa koi bi ari kubivuga kugira ngo uyu musore amugarukire kuko kuva bashwana uyu musore atitaba telefone ya Lindsay cyangwa ngo anasubize ubutumwa bwe.

Se wa Lindsay yavuze ko umukobwa we yamubwiye ko atwite

Lindsay yashwanye na Tarabasov mu rukerera rwo ku wa mbere aho uyu mukobwa yumvikanye atabaza avuga ko Tarabasov ashaka kumwica amunize. Nyuma y’ibyo Tarabasov yahise afata ibye byose aragenda asiga Lindsay mu nzu ye babanagamo kuva ubwo ntiyongera no kumuvugisha. Mu butumwa bugaragara kuti Instagram ya Lindsay Lohan agaragaza ko atigeze yishimira ko ubuzima bwe bwite bwagiye hanze ndetse ko yifuzaga ko ibibazo bye n’umukunzi we bikemukira hagati yabo.

Ku ruhande rwa se wa Lohan, Muchael Lohan, ngo abona n’ubundi umukobwa we yaragiye ahomba ibintu byinshi ndetse akanasubira inyuma mu mwuga we bitewe no kugendera ku byifuzo bya Tarabasov, yatanze urugero rw’uko mu minsi yashize hari kompanyi yamuvugishije imusaba ko yabwira Lohan gukorana nayo ariko ngo Tarabasov akabyivangamo bikarangira Lohan yanze gusinya amasezerano n’iyo kompanyi.

Lindsay na Egor bakiri mu bihe byiza

N’ubwo bikekwa ko Lohan yaba abeshya ko atwite mu rwego rwo kongera gukurura Tarabasov wamaze kumwirengagiza, se asanga umukobwa we nta mpamvu n’imwe afite yo kuba yabeshya ngo kuko akurikije uko amuzi Lindsay Lohan asanzwe akunda abana, ngo kandi ku myaka 30 amaze kugira ni ngombwa ko yakumva ashaka kubyara.

Lindsay Lohan amaze gutandukana na Tarabasov yagaragaye mu bwato yishimana n’inshuti ze ari nako atumura agatabi, ibintu atakabaye akora niba koko atwite, gusa se yavuze ko atari we muntu wenyine waba unyweye itabi atwite ndetse amushimira ko atanywa inzoga. Amakuru ava ku ruhande rwa Tarabasov ni uko yumva adashaka gusubirana na Lindsay Lohan ndetse ngo ntacyo agifite cyo kuvugana nawe nyuma y’ibyabaye.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND