RFL
Kigali

Se wa Diamond yingingiye umuhungu we kumufasha akamuha igishoro cyo gucuruza imyenda

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:17/09/2018 14:10
6


Umubyeyi wa Diamond Platnumz yifashishije ibitangazamakuru yingingira bikomeye umuhungu we batavuga rumwe amusaba ubufasha yise ko budakomeye.



Byakunze kuvugwa ko umuhanzi w’icyamamare, Diamond Platnumz atumvikana na gato n’umubyeyi we, Se umubyara kuko kera Diamond ataramenyekana akiri n’umukene se yamwanze ndetse akanamwihakana bikomeye. Ibi byateye Diamond nawe kwanga se ku buryo batajya bacana uwaka rwose.

Abinyujije mu itangazamakuru rero, Mzee Abdul Naseeb yingingiye cyane umuhungu we Diamond kwirengagiza byose maze akamwubakira inzu ndetse akanamufasha akamuha igishoro cyo gutangira business y’ubucuruzi yahozemo kera. Nk’uku tubikesh Ghafla.

Uyu musaza yagize ati “Sinshaka ko antangirira business nini cyane rwose, Oya! Ndashaka akantu gato gusa wenda ko gucuruza sekeni (imyenda ya caguwa), kuko n’ubundi na kera nabikoraga. Nzishima cyane nahamanya n’umutima we akumva ko bikwiye ko yamfasha rwose.”

Se wa Diamond yamwingingiye kumufasha akamuha igishoro

Ibi byateye benshi kwibaza niba uyu mubyeyi Atari bamwe bit aba ‘Bakunda ukize’ cyangwa se ‘Ukize Baraza’ kuko nk’uko byagiye bigarukwaho kenshi, aba bombi, Diamond na se ntibajya babonana kuko yamwihakanye kera akiri umukene ataranamenyekana, ibintu byababaje uyu muhanzi cyane.

Diamond utajya wumvikana na se

Reka dutegereze niba Diamond azagirira impuhwe se umubyara cyane ko ibyo yamusabye biri mu bushobozi bwe rwose. Ese wowe uri Diamond, umubyeyi wawe yarakugenje atyo wakirengagiza byose ukamufasha abigusabye?






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Jo5 years ago
    F ayihera amajipo ibya se ntibimureba .
  • Date5 years ago
    Sinamuha nurupfumuye
  • Lik5 years ago
    Namuha nkamwereka ko yakoze ububwa, bikabera isomo n abandi bagabo bakora nkibyo
  • Omar5 years ago
    Ibyiza nuko yamufasha kuko umunyabwenge kwuri iyi si niwawundi uzibagirwa vuba inabi yagiriwe akibuka bihoraho ineza yagiriwe,ikindi ntawundi se azigera abona kwisi,yabyumva neza se napfa nibwo azamenya Ko ari akabura nikaboneke
  • ukuri 5 years ago
    Abagabo bigize ba bihemu bagatera amada barangiza bakihakana abana bakanga kubafasha barangiza ngobabafashe, njye ntacyintu namwihera rwose
  • umutoni claudina5 years ago
    Nababarire umubyewe koku ukoyabarikode ntumubyeyiwe





Inyarwanda BACKGROUND