RFL
Kigali

Dr Scientific yakoze indirimbo irimo isengesho ritakambira Imana ngo itabare abagizwe abacakara n'ibiyobyabwenge-YUMVE

Yanditswe na: Editor
Taliki:19/06/2018 18:00
0


Dr Scientific ukunze gukora indirimbo zirimo ubutumwa bwigisha umuryango mugari, magingo aya yamaze gushyira hanze indirimbo nshya yise 'Batabare' yumvikanamo amagambo asaba Imana gutabara abantu bagizwe abacakara n'ibiyobyabwenge.



Amazina ye asanzwe ni Sibomana Jean Bosco, gusa mu muziki azwi nka Dr Scientific. Ni umuhanzi nyarwanda watangije itsinda 'Vision' rikunze gufasha no gushyigikira abahanzi b'abanyempano. Kuri ubu Dr Scientific yasohoye indirimbo nshya yise 'Batabare', akaba ari indirimbo ashyize hanze nyuma y'indirimbo y'urukundo yari aherutse gushyira hanze yise 'Sinakwanze' yatuye abari mu munyenga w'urukundo.

UMVA HANO 'SINAKWANZE' INDIRIMBO NSHYA YA DR SCIENTIFIC

Muri iyi ndirimbo ye nshya yise 'Batabare', Dr Scientific yumvikana asenga Imana ayisaba gutabara abagizwe abacakara n'ibiyobyabwenge. Aririmbamo aya magambo:  "Batabare Mana batabare, bararushye bararemerewe, ibiyobyabwenge bibagize abacakara. (...) Ibiyobyabwenge ntabwo ari ikintu kizima. Ibihumbi n'ibihumbi bava kuri iy'isi bazize ibiyobyabwenge."

Dr Scientific

Umuhanzi Dr Scientific

Dr Scientific amaze imyaka irenga 5 mu muziki, akaba amaze gukora indirimbo hafi 30 z'amajwi n'izindi eshatu zigaragaza amashusho. Iyo yandika indirimbo ze, avuga ko yibanda cyane ku butumwa bwubaka abanyarwanda akanaririmba ku rukundo, imibanire y'abantu babiri bakundana by'ukuri ndetse no ku iterambere ry'igihugu. 

UMVA HANO 'BATABARE' INDIRIMBO NSHYA YA DR SCIENTIFIC







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND