RFL
Kigali

Icyo Liza Kamikazi akuye mu iserukiramuco Sauti za Busara n'uko yitwaye muri rusange

Yanditswe na: Christophe Renzaho
Taliki:20/02/2015 0:19
3


Liza Kamikazi ukubutse mu iserukiramuco Sauti za Busara ryaberaga mu gihugu cya Zanzibar aratangaza ko yahagarariye neza u Rwanda, abanyarwanda ndetse n’abaturarwanda. Uyu muhanzikazi kandi avuga ko iri serukiramuco yasanze riri ku rwego rwo hejuru kurusha uko yabikekaga kandi ko yahungukiyemo byinshi bizamufasha kuzamura muzika ye.



Ku itariki 11/02/2015 nibwo umuhanzikazi Liza Kamikazi yahagurutse mu Rwanda agiye kwitabira iserukiramuco Sauti za Busara. Akaba yari aherekwejwe n’itsinda ry’abantu 5 bagombaga kumucurangira indirimbo ze harimo n’umugabo we David Wald.

Nkuko yabitangarije inyarwanda.com, Liza Kamikazi avuga ko urugendo rwe rwabaye ruhire ndetse abasha kwitwara neza .

Liza

Liza

Liza yakoze iyo bwabaga ngo aserukire neza u Rwanda n'abanyarwanda

Liza  Kamikazi yakoze iyo bwabaga ngo aserukire neza u Rwanda n'abanyarwanda

Yagize ati” Twagezeyo dusanga ni festival iri ku rwego rurenze urwo twayitekerezagaho, iteguye neza cyane kandi yitabirwa ku buryo bushimishije. Nubwo abaho batari banzi nk’umuhanzi batwakiriye mu buryo budasanzwe . Kuva ku ndirimbo ya mbere s kugeza dusoje  abantu babyinananga natwe ukabona ko babyishimiye cyane, ibyo nkaba mbishimira Imana kuko kubwanye  ntacyo ndicyo cyatuma batunezererwa nkuko byagenze mbese keretse ubajije uwari uhari kuko njye mbivuze wagira ngo ni ukwitaka.

Sauti za Busara 2015 yaritabiriwe cyane

Sauti za Busara 2015 yaritabiriwe cyane

Liza avuga ko muri Sauti za Busara yahungukiye byinshi yagiye yigira ku bahanzi bakomeye bakora muzika  nyafurika nk'iyo akora muri iki gihe, ahamenyanira na benshi muribo ndetse anatumirwa mu yandi maserukiramuco azaba mu gihe kiri imbere. Ikindi cyashimishije uyu muhanzikazi ni ukubona iserukiramuco rya Sauti za Busara ribera ahahoze ari isoko ryacuririzwagamo abairabura bajyanwa mu bucakara , akaba ashimira Imana yahinduye amateka n’ubwo sanga hakiri urugendo rurerure.

Reba hano amashusho y'indirimbo 'Mwana wa' imwe muzamufashishe kwitabira festival ya Sauti za Busara

Reba hano ubwo inyarwanda.com yasuraga Liza ari mu myiteguro ya nyuma yo kwerekeza muri iri serukiramuco

Festival Sauti za Busara y’uyu mwaka ikaba yarabereye mu mujyi wa Stone Town muri Zanzibar itangira  ku itariki 12 Gashyantare isozwa ku itariki 15. Liza Kamikazi akaba ari we muhanzi wari uhagarariye u Rwanda muri iri serukiramuco.

R.Christophe






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Belise9 years ago
    Iyi niyo muzika dukeneye rwose. Njye mba hanze y'u Rwanda ariko iyo wumvishije abanyamahanga injyana nyafurika baranezerwa kuruta uko wabumvisha injyana twabiganya. Go Liza turagushyigikiye kandi komeza uhagararire neza u Rwanda shenge
  • 9 years ago
    LIZA WE NDAGUKunda kandi ndagufana icyo nakubonyemo nuko uririmba ibikuvuye kumutima kandi mugihe uririmba urabiviva urumuhanzi mwiza, courage wangu, gusa gerageza wadike nindirimbo zihimbaza imana byababyiza
  • Manzi9 years ago
    Ko nta video mwatweretse? nayo yari kudufasha kwihera ijisho uko byari bimeze





Inyarwanda BACKGROUND