RFL
Kigali

Sauti Sol yavuye imuzi impamvu ititabiriye FESPAD,reba uko Bruce Melody, Knowless Butera na Zao Zoba bitwaye muri iki gitaramo -VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:30/07/2018 16:46
0


Kuri iki Cyumweru tariki 29 Nyakanga 2018 ni bwo mu mujyi wa Kigali hebereye ibirori byo gutangiza ku mugaragaro icyumweru cya FESPAD yahujwe n'umuganura. Muri ibi birori abahanzi nka Butera Knowless, Bruce Melody na Zao Zoba ni bamwe mu bataramiye ababyitabiriye ndetse bashimisha benshi.



Muri iki gitaramo byari byitezwe ko abahanzi bagize itsinda rya Sauti Sol baririmba, gusa birangira batagaragaye. Mu rwego rwo kwisobanura no gusobanurira Abanyarwanda uko byagenze, aba banyamuziki batangaje ko ibyabaye bitabaturutseho ahubwo ko byatewe n'ababatumiye. Sauti Sol yatangaje ko yamenyeshejwe ko izaza kuririmba bikererewe ariko bitewe n'uko bifuzaga gutaramira mu Rwanda bakabyemera. Ibi byatumye bibagora kuhagerera igihe dore ko bageze i Kanombe bakabwirwa ko igitaramo batumiwemo kibura iminota micye kikarangira.

Aba bahanzi batangaje ko n'ubwo babyemeye bari bafite ikindi gitaramo muri Zambia ku buryo bitari byoroshye ko bahita baza mu Rwanda gukora igitaramo. Bagize bati "Indege twari twashakiwe n'abadutumiye yageze mu Rwanda Saa 9:30 z'ijoro indege iri kugwa twahise tumenyeshwa ko FESPAD irangira saa 10:30 twakoze uko dushoboye kose ngo tuhagerere ku gihe. Abacuranzi bacu bari bageze ku rubyiniro batangaza ko Festival yarangiye ndetse tutakiririmbye."

SAUTI SOL

Ibaruwa ifunguye Sauti Sol yandikiye abakunzi ba muzika mu Rwanda

Aba bahanzi bashoje batangaza ko bibabaje ariko nta kundi byari kugenda kuko atari bo bari babifite mu biganza cyane ko iyo aba bo baba babikemuye. Ubu busobanuro bwa Sauti Sol bwaje bukurikira ibaruwa yanditswe na MINISPOC isaba imbabazi abanyarwanda bitabiriye iki gitaramo bagataha batabonye iri tsinda rya Sauti Sol. Sauti Sol yasoje yizeza Abanyarwanda ko mu minsi iri imbere bazabakorera igitaramo kandi bazagira ibihe byiza.

REBA HANO UKO 'SEBEYA BAND' NA IGOR MABANO BITWAYE MURI IKI GITARAMO

REBA HANO UKO BUTERA KNOWLESS YITWAYE MURI IKI GITARAMO

REBA HANO UKO BRUCE MELODY YITWAYE MURI IKI GITARAMO

REBA HANO UKO ZAO ZOBA YITWAYE MURI IKI GITARAMO

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND