RFL
Kigali

Sauti Sol itarabashije gutaramira abanyarwanda muri FESPAD yakiriwe bikomeye i Bujumbura-AMAFOTO+VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:2/08/2018 13:36
1


Itsinda ry’abaririmbyi babivanga no kubyina, Sauti Sol rikomoka mu gihugu cya Kenya, ryageze mu mujyi wa Bujumbura mu gihugu cy’u Burundi aho bakiriwe mu buryo bukomeye baririmbwa amazina yabo kugeza ku ndirimbo zabo zakunzwe na benshi.



Aba basore bageze i Bujumbura kuri uyu wa Kane tariki 2 Kanama 2018. Ni nyuma y'uko bagombaga gutaramira abanyarwanda n’abanyamahanga bari bategereje mu gitaramo cya FESPAD bari batumiwemo, gusa birangira bataririmbye bitewe n'impamvu zitabatutseho nk'uko babitangaje ubwo biseguraga ku banyarwanda. 

Tariki 29 Nyakanga 2018 mu mujyi wa Kigali habereye ibirori byo gutangiza ku mugaragaro icyumweru cya FESPAD cyahujwe n'icyumweru cy'Umuganura. Muri ibi birori hagombaga kuririmbira abahanzi banyuranye barimo na Sauti Sol yo muri Kenya ariko aba basore ntibabashije kuboneka, ibintu byatumye MINISPOC isaba imbabazi abanyarwanda batabashije kubona iri tsinda ndetse na Minisitiri w'Umuco na Siporo, Uwacu Julienne yisegura kuri iri tsinda ritabashije gutaramira abanyarwanda ashimangira ko ubutaha bizagenda neza.

Kuri ubu aba banyamuziki bakomeye bageze i Bujumbura mu gihugu cy’u Burundi aho bafite igitaramo gikomeye ku wa 03 Kanama kugeza ku wa 05 Kanama 2018. Akeza.net yanditse ko Sauti Sol yakiriwe mu buryo bukomeye n’abafana bari bitwaje baririmba indirimbo n’amazina yabo.

Image may contain: one or more people, people on stage, people standing, shoes and outdoor

Sauti Sol igiye gutaramira i Bujumbura

Benshi mu bafana bari bafite ibyapa byanditseho bati “Turabakunda. Ikaze mu Burundi mu mujyi wa Bujumbura.” Abandi bari bafite ibyapa bitondekanyijeho amazina y’aba basore biyeguriye umuziki banaminuza mu mashuri yisumbuye na kaminuza.

Mbere y’uko bagera i Bujumbura, aba basore bari banditse kuri Instagram bateguza abafana babo, banababaza indirimbo yabo bakunda. Bati “Turi mu nzira, mu mwanya muto turaba tubagezeho. Ariko ni iyihe ndirimbo yacu mukunda.? Ni Short N Sweet, Unconditionally Bae, Afrikan Star, Kuliko Jana?.”

Mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye ku gicamunsi cy’uyu munsi, aba basore bitwaje gitari bacurangira abanyamakuru n’abandi, bateguza igitaramo gikomeye bagiye gukora. Iki gitaramo cy’iminsi ibiri aba basore bagiye kuririmbamo giteganyijwe kubera ahitwa EFI Nyakabiga. Kwinjira ni ibihumbi bitanu (5.000BIF), mu gihe mu myanya y’icyubahiro ari ibihumbi icumi (10.000BIF).

bakiriwe

Aba basore bakiriwe mu buryo budasanzwe

sauti

sol

Baririmbwe karahava

bakigerayo

Bakigera i Bujumbura mu Burundi

UKO SAUTI SOL YAKIRIWE I BUJUMBURA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • luc5 years ago
    Aha niho muvuze ukuri naho mbere mwari mwababeshyeye ngo batengushye abanyarwanda kandi atari bo byaturutseho





Inyarwanda BACKGROUND