RFL
Kigali

Sauti Sol bavuye mu Rwanda bafashe amashusho y’indirimbo bakoranye na Mani Martin, banakoranye na Buravan–AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:3/01/2018 15:04
1


Tariki 31 Ukuboza 2017 ni bwo Sauti Sol ryakoreye igitaramo mu Rwanda, gusa mbere yaho bari baratangaje ko mbere yo kuva mu Rwanda bazafata amashusho y’indirimbo bakoranye na Mani Martin. Kuri ubu rero bamaze gufata amashusho y’iyi ndirimbo yafatiwe mu Rwanda mbere gato ko basubira iwabo muri Kenya.



Inyarwanda.com tuganira na Mani Martin yavuze ko yamaze gufata amashusho y’indirimbo yakoranye na Sauti Sol ndetse anishimira akazi yakoze cyane ko ari iby’agaciro gukorana n'abahanzi bafite izina nka Sauti Sol. Mani Martin yabajijwe icyo yavuga kuri iyi ndirimbo, adubiza muri agira ati:

Ni indirimbo y’urukundo twise Mapenzi, ni indirimbo irimo indimi nyinshi zirimo Ilingara, igiswahili, icyongereza, igifaransa n’ikinyarwanda. Mbega ni indirimbo nabo ubwabo bakunze nkeka ko twakoze akazi kanini muri iki gihe twakoranye.

SautisolSauti Sol na Mani Martin mu ifatwa ry'amashusho y'indirimbo bahuriyemo

Abajijwe igihe atekereza ko iyi ndirimbo yazagira hanze, Mani Martin yatangaje ko ari ibintu bakeneye kwigwaho bakareba igihe nyacyo cyane ko buri ruhande rufite igihe kinogeye cyo gushyirira hanze indirimbo. Iyi ndirimbo izagaragaramo itsinda rya Sauti Sol ryuzuye cyane ko mu gitaramo bakoze batari buzuye, icyo gihe bakaba barabwiye abafana ko mugenzi wabo yagize ikibazo cy’indege bigatuma ataboneka, icyakora amakuru dufite ni uko yaje kugera mu Rwanda aho yanagaragaye bafata amashusho y’indirimbo iri tsinda rifitanye na Mani Martin.

sauti solMani Martin yarari kumwe na Yemba Voice abasore ari gufasha nabo bahuye na Sauti Sol

Usibye Mani Martin ariko iri tsinda rya Sauti Sol ryanakoranye na Yvan Buravan indirimbo yakozwe na Producer Bob. Yvan Buravan abajijwe impamvu yahisemo kuyikora ariko ntibahite bayifatira amashusho yatangaje ko iyi ari indirimbo bari barapanze gukora ubwo baherukaga mu Rwanda bigapfa, gusa muri iyi minsi babona akanya bagahita bayikora. Ikijyanye no kuba yafatirwa amashusho, Yvan Buravan yatangaje ko ari cyo bagiye kwigaho cyane ko ngo atari indirimbo igiye kujya hanze vuba.

Sautisol

Sauti Sol bakoranye indirimbo na Yvan Buravan

Tubibutse ko aba bahanzi bakoranye na Sauti Sol bose bari ku rutonde rw’abahanzi abagize iri tsinda baherutse gutangaza ko bazi neza ubuhanga bwabo muri muzika barimo; Yvan Buravan, Mani Martin, King James, The Ben na Charly&Nina.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • patrick6 years ago
    maze kubona impamvu abahanzi biki gihe ibihangano byabo ntanganzo biba bifite nawe nyumvira ngo bahise basohora indirimbo mumasaha macye bamaze murwanda nukuvugako nibintu bapfa kuremekanya batabanje kujya munganzo ngo batecyareze kubyo bagiye kuririmba cyangwa ikintu gifitiye abantu akamaro ahubwo bapfa gutondekanya amagambo bayasubiramo bakabyita indirimbo





Inyarwanda BACKGROUND