RFL
Kigali

Sauti Sol banyuzagamo bakaririmba mu Kinyarwanda,bavuze imyato iterambere rya Kigali, bashimira Perezida Kagame

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:1/01/2018 13:01
1


Abahanzi bagize itsinda rya Sauti Sol ni bamwe mu baririmbye mu gitaramo cya Kigali Count Down cyabereye muri Kigali Convention Center aho bafatanyije na Yemi Alade. Muri iki gitaramo abagize iri tsibda bafataga akanya bakaririmba amwe mu magambo y’ikinyarwanda bamaze kumenya ndetse bakanavuga ibigwi igihugu cy’u Rwanda.



Ubwo bari bageze hagati baririmba, abagize itsinda rya Sauti Sol bahagaritse kuririmba bashimira abafana bitabiriye iki gitaramo bakemera kunyagirwa, bifurije abanyarwanda umwaka mushya muhire wa 2018. Nyuma aba bahanzi batangiye gutaka umujyi wa Kigali maze umwe muri bo agira ati”Kigali, ni umujyi mwiza ni wo mujyi wa mbere muri Afurika ufite isuku, ni umujyi mwiza aho umuturage abona internet y’ubuntu kandi yihuta, twaragenze henshi ariko no muri Amerika ntabwo umuturage agira internet y’ubuntu kandi yihuta, Kigali yateye imbere…”

Aba basore bakomeje bagereranya u Rwanda n’ibihugu byo mu karere, maze bagira bati”U Rwanda ni cyo gihugu cyiri kwihuta mu iterambere, ikimenyimenyi mu karere nta handi wabona inzu nk’iyi ya Convention, ariko byose bifite impamvu mufite ubuyobozi bwiza. Turashimira Perezida Kagame Paul, ari guteza igihugu imbere ku buryo bugaragara.” Aha bahise batera indirimbo bamuririmbamo bakomeza kumushimira kubw'iiterambere akomeje kugeza ku banyarwanda.

SautisolSauti Sol bishimiwe bikomeye muri iki gitaramo

Muri ibi byose ariko icyatunguye abantu ni ukuntu aba bahanzi bazi ikinyarwanda mu gihe gito baza mu Rwanda byibuza hakaba hari amagambo y’ikinyarwanda babasha kuririmba kandi badategwa nk’urugero ni aho banaririmbanye n’abafana mu Kinyarwanda.

REBA UKO SAUTI SOL BARIRIMBYE MU KINYARWANDA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Basire6 years ago
    U Rwanda ntawutarushima pe! kukodufite umuyobozi mwiza utureberera akatwitaho, sout sol nabandi bazabose ntawagenda adatanze ubuhamya bitewe n'umutekano, isuku, ubutabera, iterambere nibindi u Rwanda rwagezeho.





Inyarwanda BACKGROUND