RFL
Kigali

Sauti Sol bamaze gutangaza ko bagiye kongera gukorera igitaramo i Kigali

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:6/12/2017 15:41
0


Itisnda rya Sauti Sol ni rimwe mu matsinda akomeye muri Afurika, ni itsinda rikorera muzika yaryo muri Kenya aha akaba ariho bakuriye ndetse banamamariye. Kuri ubu aba basore baharawe hano mu Rwanda bamaze kwemeza ko bagiye gukorera igitaramo gikomeye mu Rwanda nubwo nta byinshi bagitangajeho.



Babinyujije ku mbuga nkoranyambaga zabo abagize itsinda rya Sauti Sol batangaje ko bagiye kuzenguruka aka karere u Rwanda rubarizwamo bakora ibitaramo ariko bakazasoreza mu Rwanda aho bazataramira tariki 31 Ukuboza 2017 bakazahaza bavuye i Kampala ndetse n’i Goma. Ibitaramo bagiye kubikora mu rwego rwo kwamamaza indirimbo yabo nshya ‘Melanin’, iyi ikaba ari indirimbo bakoranye na Patoranking.

Twifuje kumenya byinshi kuri iki gitaramo twegera umwe mu bahagarariye iri tsinda mu Rwanda, uyu akaba azwi ku izina rya Bruce Intore, maze atangariza Inyarwanda.com ko ari byo koko aba basore bazataramira mu Rwanda tariki 31 Ukuboza 2017 mu gitaramo kizabera Radisson Blu Hotel iri mu nyubako ya Convention Center, ariko nanone yirinda kugira byinshi atangaza kuri iki gitaramo cyane ko yatubwiye ko usibye kubahuza nta kintu ashinzwe muri iki gitaramo.

Sautisol

Itsinda rya Sauti Sol ni ryo ryitangarije ko rigiye kuza mu Rwanda

Iri tsinda ryo muri Kenya iki gitaramo bagiye gukorera mu Rwanda kiraza gisanga ikindi kinini baherutse kuhakorera Nzeri 2016 igitaramo cyabereye i Gikondo mu ihema riberamo Expo aho abantu bari bakubise bakuzura.

REBA HANO INDIRIMBO NSHYA YA SAUTI SOL






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND