RFL
Kigali

Sauti Sol bageze i Kigali bitabiriye igitaramo bahuriramo na Charly&Nina ndetse na Bruce Melodie-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:30/11/2018 9:02
1


Itsinda ry’abanyamuziki rigizwe n’abasore bane Sauti Sol ryageze i Kigali mu gitondo cy’uyu wa Gatanu ryitabiriye igitaramo rihuriramo n’abanyarwanda Bruce Melodie ndetse na Charly&Nina, kiba kuri uyu wa 30 Ugushyingo 2018 gisoza Inama yiga ku iterambere ry’ibidukikije ‘Africa Green Growth Forum’.



Ku isaha ya saa kumi n’ebyiri n’igice (6h:30’) ni bwo indege ya RwandAir yagejeje iri tsinda ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe. Aba basore basohotse mu cyibuga saa kumi n’ebyiri na miringo ine n’itanu (6h:45’). Mbere yo guhaguruka, Polycarp Otien umwe mu bagize iri tsinda unaherutse kurushinga yashyize ifoto kuri konti ya instagram maze agira ati “Bonjour Kigali”.

Sauti Sol yageze i Kigali iraririmba mu birori bisoza inama yiga ku iterambere ry’ibidukikije ‘Africa Green Growth Forum’ yatangiye ku wa 26 Ugushyingo 2018 isozwa kuri uyu wa Gatanu tariki 30 Ugushyingo 2018. Ni inama ikoranyije impuguke mu by’ibidukikije, abashoramari barenga 1,000 n’abafata ibyemezo biga ku insanganyamatsiko ‘Ku bw’Afurika itoshye ifite ikirere gishya’, iri kubera mu Intare Conference Arena i Rusororo ari naho iki gitaramo kibera.

sauti sol

Sauti Sol yageze i Kigali yizihiwe, uwo ni Bien-Aimé Baraza asuhuzanya na Christian Ntwari wabakiriye

Iki gitaramo kiratangira saa kumi n’imwe z’umugoroba (17h:00’), kiranasusurutswa n’aba-Djs bakomeye. Sauti Sol yo muri Kenya, ni itsinda ry’abanyamuziki bubakiye ku njyana ya Afro-pop rihuriwemo n’abasore b’abanyamashuri; Bien-Aimé Baraza, Willis Chimano, Savara Mudigi, Polycarp Otieno, ryashinzwe mu 2005 rivukira mu mujyi wa Nairobi.

Ni itsinda kandi rimaze kwitabira amarushanwa atandukanye bahatanira ibihembo nka: Kisima Music Awards, Channel O Music Video Awards, MTV Europe Music Award for Best African Act ndetse na BET Awards 2015. …Bakorera umuziki mu nzu ziwutunganya nka Sauti Sol Entertainment, Penya Africa n’ahandi. Kuya 01 Ugushyingo 2008 bashyize hanze alubumu ya mbere bise “Mwanzo”, kuya 25 Gashyantare, 2011 bashyize hanze alubumu ya kabiri bise “Sol Filosofia”, kuya 21 Ugushyingo, 2015 nibwo bashyize hanze alubumu ya Gatatu bise “Live and Die Africa” yakomeje izina ryabo, ishakishwa kuri murandasi n’abagera 400, 0000.

AMAFOTO:

SAVARA

TYASSH

Iri tsinda ryashinzwe muri 2005.

atambuka

bagiye

Bagiye gukorera igitaramo i Kigali.

kighali

bizhiwre

bagendeye

Bagendeye mu mudoka ya V8.

SAUTI SOL

AMAFOTO: Iradukunda Dieudonne-INYARWANDA.COM






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Kali5 years ago
    Aba bamaze kuba abanyarwanda Nibaza niba badafite ubwenegihugu!





Inyarwanda BACKGROUND