RFL
Kigali

Satani ntakiriho namusanze ikuzimu ndamwica-Pastor Mboro

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:28/06/2017 23:04
20


Pastor Mboro wo muri Afrika y’Epfo yatangaje ko satani atakiriho kuko ngo yamusanze ikuzimu akamwica.Uyu mupasiteri avuga ko yagiye ikuzimu yoherejweyo n’Imana kugira ngo yice umwanzi w’isi n’abantu ari we satani.



Pastor Paseka Motsoeneng uzwi nka Prophet Mboro ni umuyobozi mukuru w’itorero Incredible Happenings Ministry ryo mu gihugu cya Afrika y’Epfo. Nkuko yabitangaje akoresheje imbuga nkoranyambaga ariko nyuma y’isaha imwe akaza gusiba ibyo yari yanditse, Pastor Mboro yavuze uko yagiye ikuzimu,avuga n’uko yishe satani n’ingabo ze.

Nkuko tubikesha imbuga zinyuranye zirimo na Hinnews, Pastor Mboro yavuze ko yageze ikuzimu atungurwa no gusangayo bamwe mu banyapolitiki b’abanyafrika y’Epfo ndetse akaba yarabonaga babayeho neza nk’abamarayika hano ku isi mu gihe we yatekerezaga ko bagiye mu ijuru. Satani ngo agikubita amaso Pastor Mboro, ngo yabuze aho akwirwa kuko ubwoba bwari bwamutashye, ategeka ingabo ze ko zijya kumwica, nuko Pastor Mboro ahaguruka nka Samusoni wo muri Bibiliya, arwanya izo ngabo arazica zose, ahita afata na satani na we aramwica. Yagize ati: “(….)Nishe ingabo zose za satani, satani aba ari we nica nyuma”

Pastor Mboro ahamya ko yishe satani amusanze ikuzimu

Mu mpera z’umwaka wa 2016, Pastor Mboro yatangaje ko uramutse umuhaye amafaranga ibihumbi 10 akoreshwa muri Afrika y’Epfo (R10 000) yakujyana mu ijuru. Ayo mafaranga yaciye abantu kugira ngo abajyane mu ijuru, uyashyize mu manyarwanda, arangana n’ibihumbi bisaga Magana atanu (564.744 Frw).Pastor Mboro yihamiriza ko yigeze kujya mu ijuru gusura Imana, icyo gihe yashyize hanze amafoto ya ‘Selfie’ avuga ko yayifotoreje mu ijuru ndetse anatangaza ko afite n'andi mafoto yifotoreje mu ijuru ari kumwe n'abamalayika. 

pic

Pastor Mboro ngo iyi foto yayifotoreje mu ijuru

Prophet Mboro

Hano yavugaga ko afite andi mafoto yifotoreje mu ijuru ari kumwe n'abamalayika






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 6 years ago
    izina niryo muntu koko!
  • Nyindo Emmanuel6 years ago
    Mutubarize uyu muhanuzi nimba azaza kudusura mu Rwanda. Azazane naya ma tickets ajya mw' ijuru. Ugakozaho tap and go ugatumbagira ibicu usanga aba malayika.
  • erick6 years ago
    quelle genre de comedie!!!!! hhhhhhhhhh
  • 6 years ago
    stupid man
  • jojo6 years ago
    hhhhhhhh!biragaragara ko utazi satani yewe Pastor!umwica se uri uwuhe?hhhh!noneho ngo yifotoye selfie mw"i juru hhhhhh!yewe ntubuze byose uransekeje.
  • Nana6 years ago
    Uri mboro koko abantu ntibagitinya Imana pe
  • el6 years ago
    izina niryo muntu koko
  • ddd6 years ago
    akumiro ni amavunja koko!!!!!!uyu we yateye aturuka he kuyobya abantu bingana gutya?kandi wasanga hari ababyemera ibyo avuga.Imana
  • Fabrice6 years ago
    Uyu mupasteri abamukurikira bari mubuyobe sinzi niba abigisha ijambo ry'Imana cg abigisha kubeshya nka Semuhanuka kuko niba numwana w'Imana avuga ko ntabushobozi bwo gutanga ijuru afite umwana wumuntu ntabwo yagira uretse no kujyanayo abandi nawe ntiyakwijyanayo.
  • Christian6 years ago
    Ariko se nkuru rumbwa kweri ruba ruvuga ubusa rutanga ijuru nkande. Nkiki cyagapfuye ryose kikareka kwirarira.
  • Gasore6 years ago
    Ni Mboro koko?
  • hhhhhh 6 years ago
    Hhhh you made my morning prophet mboro ndaq even you posted this because of his name prophet mboro hhhhhh
  • Rwema6 years ago
    Ni Mboro koko! Uyu yataye umutwe!
  • Manzi Elie Plan6 years ago
    Uyuwe ni ikiwani kweri,iyo aba yarasomye bible ngo amenye iminsi satan yarwanye n'Imana ngo imuvane mw'ijuru nkanswe iyo mbwa.
  • ELIAB6 years ago
    EEHHHHE!!!!!!! kobitangaje ,aho umuntu asigaye ashaka kwigereranya,n'umwana w'imana nimumusabire ku imana ,kuko ariguhemuka.
  • Zubeda6 years ago
    Ntakadusebereze imboro.
  • totti6 years ago
    yewe uri ntuza koko nkizina ryawe! gusa nubwo uyu yabicishije mukubeshya bikomeye ariko siwe gusa hari aba pastor benchi nkawe bigisha bagamije gukurura rubanda kugira babakureho ama cash. abantu basenga ntatandukaniro bagitanga nagato ahubwo bitwikira kuba abakristo bagakora amabi!
  • 6 years ago
    BIRAKAZE
  • Emmy6 years ago
    Yewe mboro in mboro kabisa gusa igitangaje muri byose ubu wasanga afire abayoboke nako abayobe akangari . gusa ariko nabwo ibyanditswe bigimba gusohora kuko Imana ntijya ibeshya by d way.
  • LĂ©onard ndayisaba6 years ago
    Hahaha.bizogaragara,harihumusi wateguwe,turi mumisi yanyuma tuzogenda twumva vyinshi,dusenge cane dusoma n'ijambo ry'Imana dusabe n'ihishurwa,twiyeze.





Inyarwanda BACKGROUND