RFL
Kigali

SAT B yavumbije abafana ku mafoto yo muri video ye nshya ahamya ko izaragaragaramo abakobwa bambaye hafi ubusa

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:23/05/2016 12:12
5


Umuhanzi w’umurundi Sat B yamaze gutangaza ko agiye gushyira hanze amashusho y’indirimbo ye African girl nyuma y’igihe ayikorera amashusho mu gihugu cya Uganda. Kuri ubu yashyize hanze ifoto igaragaza uburyo abakobwa bazaba bari muri iyi video bazaba bambaye.



Sat B amaze igihe kingana n’ukwezi akoze amashusho y’indirimbo ye nshya African Girl, indirimbio we yifuza ko yazajyana hanze n’amashusho yayo  mu rwego rwo gushimisha abakunzi b’umuziki we. Ubwo SAT B yaganiraga n’umunyamakuru wa Inyarwanda.com yamutangarije ko yifuje gushyira hanze iyi foto mu rwego rwo kwereka abakunzi be akazi yarahugiyemo anabateguza ibyo bagiye kubona mu minsi ya vuba.

sat bNgiyi ifoto igaragaza abakobwa bambaye imyenda yo kogana itavugwaho rumwe  izagaragara mu mashusho y'iyi ndirimbo ya Sat B

Sat B ni umuhanzi w’umurundi uri mu Rwanda kubera ibibazo by’umutekano muke uri i Burundi, ndetse akaba ari gukorera umuziki we mu Rwanda gusa akagaragaza inyota yo gusubira gutaramira abarundi bamukunda cyane nkuko abitangaza iyo uganira nawe.

KANDA HANO UREBE INDIRIMBO "NYAMPINGA" YA SAT B






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • eric7 years ago
    akagatwa kanyirabukara ni kabi cyane
  • 7 years ago
    Najye nkazira kubi
  • Good7 years ago
    Iyi ndirimo ye nyamara ndumva iciyemo
  • Nelly7 years ago
    Njye indirimbo zikirundi zirankurura cyane, sinzi impamvu, mba numva hari ukuntu ziririmbitse neza
  • fifi7 years ago
    ko adataha iwanyu bibarya he?! en plus wowe uvuga ngo ni agatwa usa ute ubwo. mwihane pe





Inyarwanda BACKGROUND