Umuhanzi w’umurundi Sat B yamaze gutangaza ko agiye gushyira hanze amashusho y’indirimbo ye African girl nyuma y’igihe ayikorera amashusho mu gihugu cya Uganda. Kuri ubu yashyize hanze ifoto igaragaza uburyo abakobwa bazaba bari muri iyi video bazaba bambaye.
Sat B amaze igihe kingana n’ukwezi akoze amashusho y’indirimbo ye nshya African Girl, indirimbio we yifuza ko yazajyana hanze n’amashusho yayo mu rwego rwo gushimisha abakunzi b’umuziki we. Ubwo SAT B yaganiraga n’umunyamakuru wa Inyarwanda.com yamutangarije ko yifuje gushyira hanze iyi foto mu rwego rwo kwereka abakunzi be akazi yarahugiyemo anabateguza ibyo bagiye kubona mu minsi ya vuba.
Ngiyi ifoto igaragaza abakobwa bambaye imyenda yo kogana itavugwaho rumwe izagaragara mu mashusho y'iyi ndirimbo ya Sat B
Sat B ni umuhanzi w’umurundi uri mu Rwanda kubera ibibazo by’umutekano muke uri i Burundi, ndetse akaba ari gukorera umuziki we mu Rwanda gusa akagaragaza inyota yo gusubira gutaramira abarundi bamukunda cyane nkuko abitangaza iyo uganira nawe.
TANGA IGITECYEREZO