RFL
Kigali

Sat B yashyize hanze ifoto asomana n'umukunzi we mushya mu rwego rwo gushimangira ko batigeze batandukana-AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:20/06/2018 13:51
0


Mu minsi ishize twabamenyesheje amakuru y'uko Sat B ari mu rukundo n’inkumi nshya nyuma y'aho atandukanye n'umufasha we banabyaranye imfura ndetse agatandukana n'umuhanzikazi Aashley Diva ariko kandi n’uyu mukunzi we mushya hamaze igihe havugwa ko batandukanye n'ubwo we abihakana.



Nyuma y’igihe gito Sat B umwe mu bahanzi bakunzwe i Burundi atandukanye na Aashley Diva, mu minsi ishize yemereye Inyarwanda.com ko ari mu rukundo n’indi nkumi izwi mu kuririmba Karaoke mu mujyi wa Bujumbura. Uyu mukobwa uzwi ku izina rya Ingabire Belle Nice amaze igihe kitari kinini akundana na Sat B urukundo rwabo rukaba rukunze kwigaragaza ku mbuga nkoranyambaga z'aba bombi.

Icyakora n'ubwo nyuma y'uko ahamirije Inyarwanda.com ko akundana n'uyu mukobwa, bimwe mu bitangazamakuru by’i Burundi byakunze kwandika ko uyu muhanzi yaje gutandukana n’uyu mukobwa, inkuru Sat b ahamya ko zari ibinyoma ndetse mu kuzinyomoza ashyira hanze ifoto yifotozanyije n’uyu mukunzi we mushya bari gusomana umunwa ku wundi.

Sat BSAT B yashyize hanze iyi foto

Aganira na Inyarwanda.com Sat B yahamije ko mu by’ukuri abavuze ibyo ari abadakunda kubona abantu bimereye neza, ati” None se twaba twaratandukanye amafoto nk'ariya ukayabona, oya rwose ntabwo twigeze dutandukana ni abanyamakuru bahimbaga inkuru wenda sinzi ibyo bareberagaho ariko nabo ndabizi ko ukuri bakuzi cyangwa bakubonye.” Sat B nyuma yo kuva mu Rwanda ubu ni umwe mu bahanzi bagezweho i Burundi ndetse aherutse gusinyana amasezerano yo kwamamaza sosiyete y’itumanaho ya Smart.

Sat BSat BUmukunzi mushya wa SAT B ngo babanye neza abavuga ko batandukanye ngo ni ibihuha






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND