RFL
Kigali

SAT B watangaje ko yatandukanye n’umugore we ari mu rukundo n’umuhanzikazi Aashley Diva –AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:19/04/2017 16:07
2


Umuhanzi w’umurundi Sat B amaze iminsi mike asubiye i Burundi nyuma y’igihe ari mu Rwanda, uyu muhanzi byakunze kuvugwa ko yatandukanye n’umufasha we banabyaranye umwana ariko atarabyemeza icyakora nyuma yo kubona ko ari guteretana n’umuhanzikazi Aashley Diva yaje no kuduhamiriza ko yamaze gutandukana n’uwamubyariye imfura.



Uyu muhanzi mu minsi ishize aherutse kujya ku rukuta rwe rwa Instagram ashyiraho ifoto agaragaza ko ari mu rukundo na Aashley Diva umuhanzikazi w’umurundikazi uri mu ndirimbo nka siku mbili n’izindi ze zikunzwe i Burundi, Sat B yanditse ati” I’m in love” mu ifoto y’uyu mukobwa maze yongeraho andi magambo agira ati”Ijambo ni rimwe,ryarindi maze imyaka myinshi ntavuga mbe ndarivuge? Aashley Diva."

sat b

Sat B amagambo yanditse ku rukuta rwe rwa Instagram

Aya magambo yaje gusubizwa n’uyu mukobwa nawe washyizeho ifoto ya Sat B arangije agira ati” Nturare utabivuze iby'ejo bibara ab'ejo Sat B.” nyuma yo kubona aya magambo bashyize ku mbuga nkoranyambaga, umunyamakuru yihutiye kubaza Sat B niba koko ari mu rukundo n’uyu mukobwa ahita abitwemerera mu kiganiro twagiranye.

Aha umunyamakuru wari uzi neza ko uyu muhanzi asanzwe afite umugore banabyaranye i Burundi yamubajije niba mu gukundana n’uyu muhanzikazi yaba yarabanje gutandukana n’uyu mugore maze Sat B ahita atangaza ko batandukanye cyera ndetse ko ubu umukobwa yihebeye ndetse yumva ahanze amaso ari Aashley Diva umuhanzikazi w’umurundi uba i Bujumbura.

sat b

Umuhanzikazi Aashley Diva asubiza Sat B ku magambo yari yatangaje

Sat B ni umuhanzi w’Umurundi icyakora wari umaze igihe mu Rwanda dore ko mbere yuko asubira i Burundi yari amaze hafi umwaka aba mu Rwanda aho yatangazaga ko yahunze imirwano n’umutekano muke wari mu gihugu cye cy’amavuko.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 7 years ago
    Abeza bapfa ubusa , nkiyi mpunyu koko??!!! Nzaba mbarirwa pe
  • soso7 years ago
    Bizamutera icyaka,wirukana uguguna igufwa ukazana urimira bunguri,uwo nta muhanzikazi umurimo ikigaragara nuko ariwe usenye urugo rwa mugenzi we,Imana izarumubaza





Inyarwanda BACKGROUND