Umuhanzi w’umurundi SAT B kuri uyu wa gatanu tariki ya 3 Kamena yashyize hanze amashusho y’indirimbo ye yise African Girl, ubwo yaramaze gushyira hanze iyi video igaragaramo abakobwa bambaye imyenda y’imbere yatangaje ko adatewe ubwoba nuko Leta y'u Rwanda yayihagarika kubera iyi myambarire.
Sat B yatangarije Inyarwanda.com ko adafite impungenge z'uko mu Rwanda bashobora guhagarika indirimbo ye bayihora abakobwa bagaragaramo bambaye imyambaro yo ku mazi gusa. Uyu muhanzi atangaza ko kubwe abona nta gikuba cyacitse kuko aya mashusho y’indirimbo yayafatiye kuri pisine kandi ngo bakaba batari kujyayo bambaye imyenda miremire.
Sat B ni umuhanzi wamamaye mu ndirimbo 'Satura amabafure' kuri ubu akaba abarizwa ku butaka bw’u Rwanda aho ari mu buhungiro ndetse akaba ari naho ari gukorera muzika ye. Amashusho y’indirimbo ye 'African Girl' yafashwe na Meddy Menz mugihe amajwi yayo yakozwe na producer Pacento.
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'IYI NDIRIMBO
TANGA IGITECYEREZO