RFL
Kigali

Sano Alyn yasoje amashuri ya kaminuza atangaza ko agiye kwita cyane ku muziki we

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:17/11/2017 17:21
2


Ni kenshi byagiye bigaragara ko abahanzi nyarwanda biga bamara gusoza amashuri yisumbuye (Secondaire) bakarekera aho cyangwa se abagerageje gukomeza muri kaminuza bakayicikirizamo hagati ntibayisoze. Sano Shengero Aline uzwi nka Sano Alyn we yazoje amashuri ye ya kaminuza atangaza ko aje gushyira imbaraga ze mu muziki.



Ubusanzwe Sano Alyn aririmba injyana zitandukanye harimo Jazz, Blues, Sol na Pop. Asoje icyiciro cya 1 cya kaminuza aho yigaga muri kaminuza y’abakobwa gusa Akilah Institute for Women mu ishami ry’amahoteli, gutanga serivisi nziza, ubukerarugendo n’ubuyobozi (Hospitality Management and Leadership).

Sano

Sano Alyn ushoje amashuri ya Kaminuza muri Hospitality Management and Leadership mu ishuri rya Akilah Institute for Women

Sano yatangiye umuziki we kuva akiri umwana ubwo yaririmbaga mu makorali nyuma aza gukomeza afasha abahanzi mu kuririmba (Backing). Yaje kujya mu itsinda ryacurangaga rikanaririmba umuziki imbona nkubone (Live Music Band) ryabarizwagamo Hope n’abandi. Nyuma y’ibyo byose Sano yaje kwitinyuka ajya muri Studio akora indirimbo ye ya mbere yise “Garuka” ndetse ntiyarekera aho akora n’izindi 2 arizo “Witinda” na “Ntako Bisa” ndetse akaba akomeje kugaragaza ubuhanga budasanzwe mu kuririmba cyane ko ashobora kuririmba indirimbo z’abandi bahanzi batandukanye mu buryo bw’umwimerere.

Ubwo Inyarwanda.com yaganiraga na Sano yadutangarije ko kuba asoje amasomo ye ubu imbaraga ze zose aje kuzishyira mu muziki we gusa. Yagize ati: “Nari ndi umunyeshuri ariko naragraduatinze mu minsi ishize. Ubu ndi mu muziki gusa. Nize Hospitality Management and leadership…Nk’uko buri muntu wese aba yifuza ko ibyo arimo bitera imbere. Umuziki wanjye nifuza ko utera imbere; atari uburyo bwo mu Rwanda gusa. Yego ijya kurisha ihera ku rugo ariko ndashaka kugeza umuziki wanjye ku rwego ruri International.”

Sano

Nyuma y'amasomo Sano Alyn aje kwita ku muziki we nta yindi ntego imuzitira

Kanda hano urebe ikiganiro Sano yagiranye na Inyarwanda.com

Mu kugaragaza ko aje mu muziki koko nyuma yo gusoza amashuri ye, Sano Alyn ufata Maman we umubyara ndetse na Alicia Keys nk’abantu b’ikitegererezo kuri we, afite indirimbo izasohoka mu cyumweru gitaha akaba ararikira abanyarwanda bose kuzayumva kuko izabashimisha. Amakuru ajyanye nayo azakomeza kuyanyuza ku mbuga nkoranyambaga akoresha abamukurikira bizaborohera kuyabona vuba.

Kanda hano urebe indirimbo Sano Alyn aheruka gushyira hanze ‘Ntako Bisa’







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • kabebe6 years ago
    Aririmba neza da anyway congs
  • XXX6 years ago
    SHE IS AMAZING





Inyarwanda BACKGROUND