RFL
Kigali

Sandra Teta yateguye ibirori buri wese azambara umutuku bizahurirwamo n’abahanzi benshi ndetse n’ibyamamare ba hano mu Rwanda-AMAFOTO

Yanditswe na: Christophe Renzaho
Taliki:20/05/2015 15:15
36


Mu rwego rwo gutangiza ku mugaragaro kompanyi ye bwite’Luminous Events’ no kugaragaza ibyo ikora, Sandra Teta yateguye ibirori bizahurirwamo n’abahanzi ndetse n’ibyamamare bya hano mu Rwanda mu bice byose, ibirori buri muntu wese uzabyitabira azaba yambaye imyenda itukura ari naho havuye izina rya ‘Red Avenue’.



Muri ibi birori bizabera kuri Lemigo Hotel  ku itariki ya 30 Gicurasi 2015  , abahanzi Bruce Melodie ndetse n’itsinda rya Active nibo bazataramira abazaba bari aho ndetse n’abandi bazatungurana batashyizwe ku mpapuro zamamaza . Umunyarwenya akaba n’umunyamakuru Nkusi Arthur ndetse na Tidjala Kabendera nibo bazaba bayoboye ibirori bya’ Red Avenue’. Anita usanzwe amenyerewe mu kuyobora ibitaramo azaba ari DJ afatanyije na DJ Mupenzi.

Poster Red avenue by Sndra Teta

Sandra na Kate Gustave

Sandra Teta hamwe na MC Kate Gustave umwe mu bazayobora ibi birori

Aganira na inyarwada.com ,  Sandra Teta yadutangarije ko umuntu ushaka kuzitabira ibi birori , icyo asabwa ni ukwambara umwenda utukura kuko kuva ku bahanzi bazatarama, ababiteguye, abatumirwa bazaba bambaye iri bara ndetse n’aho ibirori bizabera hazaba hatatse mu mabara y’umutuku. Avuga ku mpamvu yateguye ibirori bya ’Red Avenue’ ndetse n’icyatumye ahitamo ibara ritukura, Sandra yagize ati 

Impamvu nahisemo ibara ry’umutuku , icya mbere ni uko ndikunda, ikindi ni uko ritigeze rikoreshwa mu bindi birori ibyo aribyo byose. Nateguye ibi birori ngira ngo nse nkutangiza kompanyi yanjye kumugaragaro(Official launch) , ibyo ikora ndetse n’abafatanyabikorwa tuzajya dukorana ariko nkabikora mu buryo butuma abantu bishima ndetse bagahura bagasabana-Sandra Teta

Sandra Teta yakomeje avuga ko ibirori bya’ Red Avenue ‘bizaba ari nk’umusingi wo gutangiza kompanyi ye yashinze ndetse  ibi birori bizajya biba ari ngarukamwaka. Uretse abahanzi  bazataramira abantu, hazabaho umwanya  wo gusabana hagati y’abazitabira ibirori ndetse n’ibyamamare bizaba biteraniye aho. Kwinjira muri Red Avunue’ bizaba ari amafaranga ibihumbi  icumi (10.000 Frw) ku bagabo n’ibihumbi  umunani ku bagore n’abakobwa(8.000 Frw). Uzaza aherekejwe (couple)azishyura amafaranga ibihumbi cumi na bitanu(15.000 Frw). Icyo kunywa cya mbere umuntu azanywa muri ibi birori kiza ari ubuntu. Avuga kuri ibi biciro, Sandra Teta yavuze ko impamvu yagabanyirije abakobwa n’abagore ari uko ariwe wateguye ibi birori bityo akaba yarifuzaga ko bagenzi be baza kwifatanya nawe kandi atabagoye.

Amafoto ya bamwe mu bazifatanya na Sandra Teta mu birori bya ‘Red Avenue’

Derek , Sandra

Derek(Active), umukunzi wa Sandra Teta azaba yaje kumushyigikira

Sandra

Flora

Umutuku niryo bara rizambarwa

Tizzo, Raissa, Joanah, Flora

Tizzo(Active), Miss Raissa(wicaye),  Joanah, Miss Heritage 2015 ( i buryo) ndetse na Flora umwe mu bahataniraga ikamba rya Miss Rwanda 2015(wipfutse) ni bamwe mu bazaza kwifatanya na Sandra Teta muri Red Avenue

TNP

Itsinda rya TNP naryo rizagaragara muri Red Avenue

TNP Feat Active

Joanah

 Poster Red avenue by Sndra Teta

RENZAHO Christophe






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • murungi8 years ago
    Izi nkera gutabara zirabona zakwigana diamond bakabishobora nutabona niyintukiriza man? utwo dihungu nawe sandra teta wahazwe nabagabo ba kigali urabona arinde mwashishikaza?ngaho nimufatireho amahirwe masa.
  • clode8 years ago
    uyu mugore wa meddy nagabanye kwitesha agaciro anagatesha umugabo we ave inyuma yutu dusore.ubuse meddy yebawe aranjyendesheje pe.naho ibyo nagaharoro kigihe gito.
  • Marvine kevin smith8 years ago
    abanyarwandakazi ko mbona bakomeje kwiyandarika tuzabona gute abakunzi? ntuye muri canada,nkaba nari nsanzwe nkundana nu mukobwa ntashatse kuvuga amazina kubera wenda kumwubaha,nagize kurya ndi kukazi nu mva ishuti yanjye irampamagaye ngo bamubonye muri Video yizo ngirwa bahanzi bavuka buri munsi aho mu Rwanda,kandi ubwo imyiteguro yari geze kure yo kumuzana hano muri canada ubwo nahise mbona ko nawe nyine yangiritse mpitamo ku mwihorera kuko nabonaga ni namugeza hano umwana wu mukobwa yazanyigarika ugasanga imyaka yose nabize icyuya nkibirira gutegura future yanjye byose bipfuye ubusa.cyakora cyo inyarwanda mujye mukomeza mutwereke abo bakobwa hato umuntu ntazaze aho mu rwanda maze agakubitana ni ndaya akibwira ko abonye umukobwa
  • Marven kevin Smith8 years ago
    abanyarwandakazi ko mbona bakomeje kwiyandarika tuzabona gute abakunzi? ntuye muri canada,nkaba nari nsanzwe nkundana nu mukobwa ntashatse kuvuga amazina kubera wenda kumwubaha,nagize kurya ndi kukazi nu mva ishuti yanjye irampamagaye ngo bamubonye muri Video yizo ngirwa bahanzi bavuka buri munsi aho mu Rwanda,kandi ubwo imyiteguro yari geze kure yo kumuzana hano muri canada ubwo nahise mbona ko nawe nyine yangiritse mpitamo ku mwihorera kuko nabonaga ni namugeza hano umwana wu mukobwa yazanyigarika ugasanga imyaka yose nabize icyuya nkibirira gutegura future yanjye byose bipfuye ubusa.cyakora cyo inyarwanda mujye mukomeza mutwereke abo bakobwa hato umuntu ntazaze aho mu rwanda maze agakubitana ni ndaya akibwira ko abonye umukobwa
  • kiki8 years ago
    ntubona umwana uzubwenge uzicyo gukora Imana izakugende imbere
  • Www8 years ago
    Arghhhh can't she close her mouth all her pictures Are ugly. I meant teta . All the best enewayz
  • baby8 years ago
    mwatubwiye aho mwifotoreje,plz and be blessed teta it's really good
  • kabosi8 years ago
    Izi ningegetura zamamaza ubusambanyi azabyirebera nuwo derek wiwe
  • sembigs8 years ago
    ibicucu ubwo rero nawe ngo ubaye zari hhhh arkose iyo utigana abandi ntiwari gushaka indi creativity yawe kndi tukanagushyigira. none ntacyumweru gishize uhise uba zari hhhhh active uyitesheje agaciro
  • 8 years ago
    ndakeka. bishimishije
  • muhoozi aiman8 years ago
    mujye mwigira kubandi ark nanone ibi byashara bibahejeje kwishyiga ! underground eva
  • 8 years ago
    Ngo inkeragutabara hahahahhh bisigaye byitwa ukundi.Ngo n'impyisi da!
  • Anitha8 years ago
    ndumiwe koko gusa aba bakobwa baradusebya nukuri mugerageze muge mwikwiza kuko ingendo yundi iravuna mwikigana abanyamahanga nyamuneka kera abanyarwandakazi barangwaga n'umuco none byaracitse inaha mumahanga basigaye badukwena ngo nta muco tukigira gusa ibikorwa byanyu ni byiza ariko mwihesh agaciro plz
  • Rwandan8 years ago
    Ariko abanyarwanda weee...nta comment nimwe itera courage uyu mukobwa???Ubu se tuzatera imbere gutya ra???Nta n'uwubashye umwanya yafashe ku gitekerezo kiwe,nubwo bitagushimishije wakwicecekeye basi!!!Harya ngo niyo freedom of speech hahaha wa musaza afite raison!!!
  • MM8 years ago
    Who is Sandra Teta anyway, before you give the news and her events ceremonies? or "you" to whoever it concerns expect "your" readers to know her??????
  • kalisa 8 years ago
    Izi nindaya tumenyeranye hano cyane cyane mutubari twi kigali aba ni ba bakobwa bitangira icyo bakora bicuruza tubatahana buri munsi ama seta yabo akunze kuba chapter one, ogopogo aho niho uzabasanga nushaka kugura
  • kalisa8 years ago
    Ego ndumiwe koko,hahhhhh, ubwo se wowe marven smith we urandangije neza neza, ubwo se kugargara muri video clip bihuriyehe nibyo uvuze? hahh yewe uri muri baba turesi njya mbona hano canada urigaragaje, ukivamo ntikikuvamo koko, ubwo rero wumva kugaragara muri clip video ari uburaya? lol ubwo se uwo mukobwa niba ari ikiraka yari yiboneye wumva yakireka ra? cg niba yarayigiyemo byo kwishimisha gusa bitwaye iki, yewe ahubwo yaragukize pe, udu type dufite codes nkamwe ni ukutunanira, kuko nta kindi dukora keretse kugutesha umutwe dushaka kugutegeka aho kumvikana,ubwo uwo mwana nyine yaragukize.usibyeko nta na gahunda mwarimufitanye kuko ibyo sibyo byahita bibatanya dore ko ninaha imahanga abakobwa babuze,udasize afatishije mu Rwanda ashobora kugumirwa da niba nabyo babikoresha ku ba hungu cg ni uguhungurwa,hahhh ntukatubeshye sha mwana. abavuga inkeragutabara nabo njye ntazo mbona muri aya mafoto,ahubwo mwanga abimereye neza, ahubwo se aho Teta amafoto ye atari meza ni he, ngo nabumbe umunwa niriya nseko sha,lol agashyari.com,useka neza rata ntukabumbe kuko utari gafotozi, kandi courage njye biranshimisije rwose, uri umuntu w umugabo nguheruka FAWE uri akana none wabaye inkumi nziza izi kwirwanaho,gd luck,GBU
  • umusaza8 years ago
    Hhhhhhh.....ahwii! Ndabona bashaka kwigana zari na diamond uyo active niyo twakwishyurira 10000! Cg koza napfa kuyatanga ngo ndebe utwo twaba twiyishe tukiri duto ese niwo joahan ukirangiza secondary nawe yinjiye mumwuga
  • umusaza8 years ago
    Hhhhhhh.....ahwii! Ndabona bashaka kwigana zari na diamond uyo active niyo twakwishyurira 10000! Cg koza napfa kuyatanga ngo ndebe utwo twaba twiyishe tukiri duto ese niwo joahan ukirangiza secondary nawe yinjiye mumwuga
  • uwineza olivier8 years ago
    ntabwo nzaza ubwo ni uburetwa





Inyarwanda BACKGROUND