Mu rwego rwo gutangiza ku mugaragaro kompanyi ye bwite’Luminous Events’ no kugaragaza ibyo ikora, Sandra Teta yateguye ibirori bizahurirwamo n’abahanzi ndetse n’ibyamamare bya hano mu Rwanda mu bice byose, ibirori buri muntu wese uzabyitabira azaba yambaye imyenda itukura ari naho havuye izina rya ‘Red Avenue’.
Muri ibi birori bizabera kuri Lemigo Hotel ku itariki ya 30 Gicurasi 2015 , abahanzi Bruce Melodie ndetse n’itsinda rya Active nibo bazataramira abazaba bari aho ndetse n’abandi bazatungurana batashyizwe ku mpapuro zamamaza . Umunyarwenya akaba n’umunyamakuru Nkusi Arthur ndetse na Tidjala Kabendera nibo bazaba bayoboye ibirori bya’ Red Avenue’. Anita usanzwe amenyerewe mu kuyobora ibitaramo azaba ari DJ afatanyije na DJ Mupenzi.
Sandra Teta hamwe na MC Kate Gustave umwe mu bazayobora ibi birori
Aganira na inyarwada.com , Sandra Teta yadutangarije ko umuntu ushaka kuzitabira ibi birori , icyo asabwa ni ukwambara umwenda utukura kuko kuva ku bahanzi bazatarama, ababiteguye, abatumirwa bazaba bambaye iri bara ndetse n’aho ibirori bizabera hazaba hatatse mu mabara y’umutuku. Avuga ku mpamvu yateguye ibirori bya ’Red Avenue’ ndetse n’icyatumye ahitamo ibara ritukura, Sandra yagize ati
Impamvu nahisemo ibara ry’umutuku , icya mbere ni uko ndikunda, ikindi ni uko ritigeze rikoreshwa mu bindi birori ibyo aribyo byose. Nateguye ibi birori ngira ngo nse nkutangiza kompanyi yanjye kumugaragaro(Official launch) , ibyo ikora ndetse n’abafatanyabikorwa tuzajya dukorana ariko nkabikora mu buryo butuma abantu bishima ndetse bagahura bagasabana-Sandra Teta
Sandra Teta yakomeje avuga ko ibirori bya’ Red Avenue ‘bizaba ari nk’umusingi wo gutangiza kompanyi ye yashinze ndetse ibi birori bizajya biba ari ngarukamwaka. Uretse abahanzi bazataramira abantu, hazabaho umwanya wo gusabana hagati y’abazitabira ibirori ndetse n’ibyamamare bizaba biteraniye aho. Kwinjira muri Red Avunue’ bizaba ari amafaranga ibihumbi icumi (10.000 Frw) ku bagabo n’ibihumbi umunani ku bagore n’abakobwa(8.000 Frw). Uzaza aherekejwe (couple)azishyura amafaranga ibihumbi cumi na bitanu(15.000 Frw). Icyo kunywa cya mbere umuntu azanywa muri ibi birori kiza ari ubuntu. Avuga kuri ibi biciro, Sandra Teta yavuze ko impamvu yagabanyirije abakobwa n’abagore ari uko ariwe wateguye ibi birori bityo akaba yarifuzaga ko bagenzi be baza kwifatanya nawe kandi atabagoye.
Amafoto ya bamwe mu bazifatanya na Sandra Teta mu birori bya ‘Red Avenue’
Derek(Active), umukunzi wa Sandra Teta azaba yaje kumushyigikira
Umutuku niryo bara rizambarwa
Tizzo(Active), Miss Raissa(wicaye), Joanah, Miss Heritage 2015 ( i buryo) ndetse na Flora umwe mu bahataniraga ikamba rya Miss Rwanda 2015(wipfutse) ni bamwe mu bazaza kwifatanya na Sandra Teta muri Red Avenue
Itsinda rya TNP naryo rizagaragara muri Red Avenue
RENZAHO Christophe
TANGA IGITECYEREZO