RFL
Kigali

Sandra Teta yatangaje impamvu yikuye muri Godfather Africa mu gihe abandi bamaze kwerekeza i Nairobi

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:5/03/2018 12:15
0


Ku wa Gatandatu tariki 3 Werurwe 2018 ni bwo abahagarariye u Rwanda muri Godfather EastAfrica bahagurutse i Kigali berekeza i Nairobi muri Kenya aho bagiye mu ijonjora rya nyuma rizasiga bane bahagarariye u Rwanda muri iri rushanwa, aha Sandra Teta wari watsinze ijonjora ry’ibanze ntabwo yigeze ajyana nabandi muri Kenya.



Abahagarariye u Rwanda ni Vanessa Uwase, Gigi Mugisha, Shiny Abdula, na Sissi Ngamije mu gihe Sandra Teta na Jay Rwanda batabashije kwerekeza muri Kenya aho uyu mukobwa yagombaga kujya guhatanira nabandi bari bagombaga kujyana gushaka itike yo guhagararira u Rwanda muri iyi nzu ya Godfather East Africa.

Kuba Sandra Teta na Jay Rwanda batarabashije kwitabira iri jonjora byatumye abagiye guhatana bose bahita babona amahirwe yo kwinjira mu irushanwa kuko n’ubundi hari hakenewe abantu bane. U Rwanda ruri mu bihugu bine (u Rwanda, Uganda, Kenya na Tanzaniya)  bizahatana muri irushanwa rwaserukiwe n’abantu bane muri batandatu bari batowe mu ijonjora rya kabiri.

tetaBane berekeje muri Kenya bahise babona itike yo kwitabira Godfather East Africa

Mu kiganiro kigufi yagiranye na Inyarwanda.com Sandra Teta yatangaje ko yaje kugira gahunda nyinshi zitamwemerera kwitabira iri rushanwa cyane ko byamusabaga ko yamara igihe kinini muri Kenya mu gihe yari kuba yakomeje bityo asanga ku bwe bitewe na gahunda yaje kugira nyuma bitari gukunda ko akomeza muri iri rushanwa.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND