Sandra Teta nyuma y’igihe afungiye muri gereza nkuru ya Kigali 1930 kuri uyu wa Gatanu tariki 16 Kamena 2017 yarekuwe ubu ari hanze nyuma yo kugirwa umwere n’urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge.
Sandra Teta yatawe muri yombi muri Gashyantare 2017 aho yari akurikiranyweho icyaha cyo gutanga sheke itazigamiye. Yaje kuburana asaba gufungurwa agakurikiranwa ari hanze, gusa urukiko rwanzura ko agomba gufungwa iminsi 30 y’agateganyo nyuma akazaburanira mu rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge.
Sandra Teta ubu ari hanze
Nkuko Inyarwanda.com ibikesha inshuti ya hafi ya Sandra Teta, ni ko magingo aya Sandra Teta yamaze kurekurwa dore ko uru rubanza yamaze kurutsinda akagirwa umwere n’urukiko. Sandra Teta yabaye igisonga cya kabiri cya Miss SFB umwaka wa 2011, azwi cyane kandi mu gutegura ibirori binyuranye hano mu Rwanda.
TANGA IGITECYEREZO