RFL
Kigali

Miss Sandra Teta mu gihirahiro nyuma yo gutandukana na Prince Kid

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:17/09/2014 16:07
15


Nyuma y’uko Miss Sandra Teta atandukanye n’uwahoze ari umukunzi we Ishimwe Diedonne benshi bazi nka Prince Kid ndetse bari baranafatanije gutangiza kompanyi ya Rwanda Inspiration Back Up. Kugeza ubu uyu mukobwa ntabwo azi neza niba azakomeza gukorana mu bikorwa bitandukanye n’uyu wahoze ari umukunzi we.



Ni nyuma y’imyaka isaga itatu aba bombi bari bamaze bakundana ndetse banafashanya muri byinshi mu bikorwa byategurwaga n’iyi kompanyi harimo ibijyanye no gutegura ibiganiro mpaka ku banyeshuri biga mu mashuri y’isumbuye, amarushanwa yo gutora ba nyampinga muri za Kaminuza zitandukanye ndetse bakaba bari banafatanyije mu bikorwa byo gutegura miss Rwanda 2014 nyuma yaho kompanyi yabo itsindiye isoko ryo gutegura aya marushanwa mu gihe cy'imyaka itatu.

gasrs

Sandra Teta na Ishimwe Diedonne, Aha ni 2013 bashimiraga BK yari yabafashije gutegura igikorwa cya Debate

N’ubwo kugeza ubu Sandra Teta yari asanzwe yungirije uyu mukunzi we Ishimwe Diedonne muri iyi kompanyi ndetse byinshi mu bikorwa byose akaba yabigaragagamo nk’umufasha we wa hafi, uyu mukobwa wabaye igisonga cya kabiri cya miss w’icyahoze ari SFB 2011 ndetse akanitabira amarushanwa ya miss Rwanda 2012 avuga ko kuri ubu atazi ahazaza he muri Rwanda inspiration back up.


Sandra

Sandra Teta yamenyekanye cyane ubwo yambikagwa ikamba ry'igisonga cya kabiri cya Miss SFB 2011

Mu kiganiro twagiranye na Sandra Teta, ubwo twamubazaga niba uku gutandukana kwabo mu rukundo bidashobora no kugira ingaruka kuri iyi kompanyi benshi bari bazi ko bafatanyije. Aha, Sandra yagize ati “ Njyewe kugeza ubu simbizi, ndumva ibyo byabazwa Kid(Ishimwe Diedonne) kuko niwe muyobozi gusa njyewe ntacyo bintwaye abyifuje niteguye kumufasha."

abgs

Ishimwe Diedonne kugeza ubu uyobora Rwanda inspiration back up

Ku ruhande rwa Ishimwe Diedonne wamenyekanye nka Prince Kid we ubwo twamuvugishaga kuri ibi yirinze kugira icyo abitangazaho avuga ko ibijyanye n’ibyo byose nta kintu na kimwe yifuza kubivugaho kuri ubu. Ati “ Umva nkubwize ukuri ibyo bintu nta kintu na kimwe nshaka kubivugaho.”

N’ubwo kugeza ubu aba bombi birinze kuvuga icyo bapfuye hari amakuru amwe avuga ko intandaro ya byose ari umwuka mubi n’intonganya zari zimaze iminsi muri iyi couple bishingiye ku gucana inyuma gusa ibi bikaba nta gihamya bifite. Naho ku makuru avuga ko Sandra Teta yaba asigaye akundana na Dereck, uyu mukobwa arabihakana akemeza ko ari inshuti isanzwe y’abasore bagize iri tsinda muri rusange

Nizeyimana Selemani                                                                                                                                                                          






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • NYIRAMAJYAMBERE CHANTAL9 years ago
    UBUNDI MURI SOCIETE IBYO BIBAHO KANDI NTAWE UTAVUGWA.
  • uwumurengezi athanase9 years ago
    nibarebe uko babiganiraho basubirane kuko twe nkabakunzi babo biratubabaje.
  • uhu9 years ago
    Ubwo yaramurungurutse abasore bacu niko bakora arakurya yaguhaga akakujugunya.
  • mimy 9 years ago
    nurwego bari bagezeho baremeye baratandukanye.ntago uwo mwana yakundana naturiya twana twa active.buriya nibindi bapfyuye.ariko bazasubirana ntago abantu bari bageze hariya batandukana ngo bishoboke.
  • kamanzi9 years ago
    noooooooooooooooooooo.ino couple niba yatandukanye ntarukundo rukibaho.man ibi bintu ntago bishoboka.nonese bapfuye iki ko mutakitubwiye?sha iyi iri muri couple nakundaga mbabwije ukuri abantu bakundana bakanakorana.yebabaweeeee.
  • 9 years ago
    nakazikabo bose
  • 9 years ago
    nakazikabo bose
  • jessica9 years ago
    ntago bishoboka.....
  • james9 years ago
    man yaba kid aritonda sandra nuko.sandra ntiyakwiteza turiya twana.ariko iyi couple ntago bishoboka ko batandukana.wamukobwawe waba uhemutse byazakugaruka uramutse uhemutse kubera utwo twana.
  • Nate9 years ago
    Teta azaze muhoze amarira.
  • issa shema9 years ago
    uwo mwana araceka kabisa mumundangire
  • michel9 years ago
    ariko nkaa baba bapfuye iki koko.ubu nihabuze nkababateranije.rubanda weeeee
  • 9 years ago
    ariko njye sinibaza impamvu bari bamaze imyaka ingana ityo batabana kandi bafite ubushobozi?nibihangane nibo babyiteye!
  • 9 years ago
    ariko njye sinibaza impamvu bari bamaze imyaka ingana ityo batabana kandi bafite ubushobozi?nibihangane nibo babyiteye!
  • eric9 years ago
    indaya gusa hamwe na mugenzi we Sandra Mukesha





Inyarwanda BACKGROUND