RFL
Kigali

Samle yashyize hanze indirimbo nshya yakoranye na Social Mula, ahiga kwigaragaza muri uyu mwaka

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:24/02/2017 19:15
0


Nyuma yo gusoza amashuri yisumbuye, umuhanzi Samle aratangaza ko ari wo mwanya we wo kwigaragaza mu ruhando rwa muzika aho ku ikubitiro yashyize hanze indirimbo nshya yise ‘Ntiwigore’ yakoranye na Social Mula.



Uyu musore wari umaze umwaka asubitse umuziki kubera amasomo, ubu arahamya ko ibikorwa bya muzika yabisubukuye ndetse intego ye ari ugushyiramo ingufu ku buryo agomba gushinga imizi akigaragaza mu bahanzi bazazamuka neza muri uyu mwaka.

Ubwo yatugezagaho iyi ndirimbo ye nshya yakoranye na Social Mula, Samle yagize ati “Nari nahisemo kubanza kwita ku masomo nkarangiza amashuri yisumbuye. Ubu rero ngarukanye imbaraga, intego mfite ndashaka kumenya ko umuziki waba akazi kanjye ka buri munsi, ndashaka gushyiramo imbaraga nkamenya aho ndi kwerekeza.”

Nyuma y’iyi ndirimbo, Samle ukunze kuririmba indirimbo zibanda ku rukundo n’ubukwe, avuga ko afite izindi ndirimbo eshanu muri studio, ndetse akaba yanatangiye gufata amashusho y’iyi ndirimbo ye na Social Mula.

Kanda hano wumve indirimbo 'Ntiwigore' ya Samle ft Social Mula 







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND