RFL
Kigali

Salvador, umunyarwenya w’icyamamare muri Uganda yataramiye i Kigali mu ijoro ry’abakundana-AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:15/02/2018 11:51
0


Kuri uyu wa Gatatu tariki 14 Gashyantare 2018 mu mujyi wa Kigali nta kindi cyavugwaga kitari ibitaramo ndetse n'ahantu heza ho gusohokera ku munsi wahariwe abakundana St Valentin. Kimwe muri ibi bitaramo byabereye mu mujyi wa Kigali ni icy’umunyarwenya ukomeye muri Uganda, Salvador waraye utaramiye abakundana ku munsi wabahariwe.



Iki ni igitaramo cyo gusetsa cyitabiriwe ahanini n’abakundana cyangwa abashaka kwishimana n’abakundana kikaba cyabaye kuri uyu wa gatatu tariki 14 Gashyantare 2018 ku munsi wahariwe abakundana. Umunyarwenya Salvador yataramiye ahitwa Hotel Villa Portofino mu mujyi wa Kigali. Ni igitaramo kitabiriwe n'abantu batari benshi cyane ariko na none ababashije kuhagera batahanye akanyamuneza mu maso kubera uyu munyarwenya wabasusurukije.

Patrick Idringi wamamaye nka Salvador ni umwe mu banyarwenya bakomeye muri Uganda aho afite abafana benshi, icyakora kuri iyi nshuro ntabwo yahiriwe ijana ku ijana cyane ko abafana batari benshi cyane ariko nanone ntawahamya ko bari bake cyane dore ko uyu munyarwenya yabonye abantu nka magana abiri nyamara n’ibiciro byo kwinjira bikaba bitari biri hasi kuko kwinjira muri iki gitaramo byari ibihumbi icumi (10000frw), cumi na bitanu (15000frw) na Magana abiri (200000frw) ku meza y’abantu batandatu arimo icyo kunywa no kurya.

st valentinLian Event ni bo bateguye iki gitaramosalvadorAbacuranzi ba Live basusurukije abari ahosalvadorHotel Villa Portofino yabereyemo iki gitaramosalvadorsalvadorMc Tino ni we wari uyoboye ibi birorisalvadorsalvadorsalvadorSalvador yasusurikije abari aho n'ubwo batari benshi cyanesalvadorAsinah mu bari bitabiriye iki gitaramosalvadorVilla Portofino hari hateguye bijyanye n'uyu munsi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND