RFL
Kigali

Salvador, umunyarwenya w’icyamamare muri Uganda yageze i Kigali aho ari butaramire mu ijoro ry’abakundana-AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:14/02/2018 9:44
0


Muri iyi minsi mu Rwanda hari kwitegurwa umunsi w’abakundanye, uzwi ku izina rya St Valentin. Uyu munsi ushobora gusiga amateka bitewe n'ukuntu uri kwitegurwa cyane ko muri iyi minsi mu Rwanda usanga havugwa ibitaramo hirya no hino, kimwe muri ibi bitaramo ni icy’umunyarwenya ukomeye muri Uganda Salvador wanamaze kugera mu Rwanda.



Iki ni igitaramo cyo gusetsa cyahariwe abakundana cyangwa abashaka kwishimana n’abakundana kikaba kuri uyu munsi w’abakundana tariki 14 Gashyantare 2018 ahitwa Hotel Villa Portofino. Kuri uyu munsi w'abakundana ni bwo umunyarwenya wo mu gihugu cya Uganda yageze i Kigali aho aje mu gitaramo yatumiwemo kiri buyoborwe na Mc Tino ndetse na Dj Africa mu gihe umuziki w’umwimerere uzaba ucurangwa n’itsinda ry’abacuranzi bakomeye bacuranga mu buryo bwa Live.

salvadorIgitaramo Salvador akorer i Kigali

Patrick Idringi wamamaye nka Salvador ni umwe mu banyarwenya bakomeye muri Uganda uyu akaba afite abafana benshi muri iki gihugu, uyu si ubwa mbere azaba aje mu Rwanda cyane ko ajya aza mu Rwanda kuhataramira mu myaka mike ishize byanatumye aba umwe mu banyarwenya b’i Bugande bakunzwe hano mu Rwanda. Kwinjira muri iki gitaramo ni ibihumbi icumi (10000frw), cumi na bitanu (15000frw) na Magana abiri (200000frw) ku meza y’abantu batandatu arimo icyo kunywa no kurya.

salvadorsalvadorsalvadorsalvadorSalvador ubwo yari ageze i Kigali

AMAFOTO: Iradukunda Desanjo -Inyarwanda.com 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND