RFL
Kigali

Salvador, umunyarwenya w’icyamamare muri Uganda agiye kuza gutaramira mu Rwanda kuri St Valentin

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:8/02/2018 14:53
0


Muri iyi minsi mu Rwanda hari kwitegurwa bikomeye umunsi w’abakundanye, uyu munsi uzwi ku izina rya St Valentin ushobora kuzasiga amateka bitewe nukuntu uri kwitegurwa cyane ko muri iyi minsi mu Rwanda usanga havugwa igitaramo hirya no hino kuri uwo munsi, kuri ubu kimwe mu bitaramo bizaba uwo munsi tugiye kugarukaho ni ikizitabirwa n’umunyarwe



Iki ni igitaramo cyo gusetsa cyizaba cyahariwe abakundana cyangwa abashaka kwishimana n’abakundana kikazaba ku munsi w’abakundana tariki 14 Gashyantare 2018 ahitwa Hotel Villa Portofino. Iki gitaramo kizayoborwa na Mc Tino ndetse na Dj Africa mu gihe umuziki w’umwimerere uzaba ucurangwa n’itsinda ry’abacuranzi bakomeye bacuranga mu buryo bwa Live.

salvadorIgitaramo Salvador agiye gukorera i Kigali

Patrick Idringi wamamaye nka Salvador ni umwe mu banyarwenya bakomeye muri Uganda uyu akaba afite abafana benshi muri iki gihugu, uyu si ubwa mbere azaba aje mu Rwanda cyane ko ajya aza mu Rwanda kuhataramira mu myaka mike ishize byanatumye aba umwe mu banyarwenya b’i Bugande bakunzwe hano mu Rwanda.

Kwinjira muri iki gitaramo  gitaramo ni ibihumbi icumi (10000frw), cumi na bitanu (15000frw) na Magana abiri (200000frw) ku meza y’abantu batandatu arimo icyo kunywa no kurya.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND