Nyuma y’amezi atandatu avuye i Wawa aho yari yajyanywe kugororerwa nyuma yo gufatirwa mu biyobyabwenge ndetse akavayo avuga ko yisubiyeho, kuri ubu umuhanzi Saidi Brazza yongeye gufatirwa mu mukwabo w’ibiyobyabwenge i Nyamirambo azira urumogi.
Imbere y’itangazamakuru, Saidi Brazza yavuze ko atewe ikimwaro no kuba yarongeye kwijandika mu biyobyabwenge nyamara yari yavanye i Wawa ingamba zo kebera abandi urugero rwiza aho yavugaga ko agiye gutangiza ubukangurambaga abinyujije mu muryango yari yashinze wa ‘Talented Artists Against Drugs’.
Nkuko tubikesha Umuseke, uyu muhanzi ngo ubwo yagaragazwaga hamwe na bagenzi be 18 bafatiwe mu mukwabo, yavuze ko bigoranye cyane kureka ibiyobyabwenge mu gihe ukibibona hafi yawe bityo agasaba leta gukaza umutekano wo ku mipaka ngo ibyinjira bikumirwe burundu.
Saidi Brazza avuga ko akiva i Wawa yagerageje gukangurira abakoresha ibiyobyabwenge kubivamo ariko bikarangira bamurushije imbaraga
Agaruka ku buryo yatawe muri yombi, Saidi Brazza yagize ati “ Nari mu rugo ntuje, baraza nka saa cyenda z’ijoro barakomanga ndakingura bati ‘unywa agatabi’ ndababwira nti njyewe ndi rasta ndi muri studio ngiye gusohora indirimbo yitwa ‘Ndi umunyarwanda’ yo kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko, mfite agatabi gatoya nywa nijoro iyo ndangije akazi, barambwira bati tugende.”
Aha Saidi Brazza yari i Wawa mu kigo ngororamuco, aho yari yisabiye kujyanwayo nyuma yo kubona ko yokamwe n'ibiyobyabwenge
Nubwo Saidi Brazza yavugaga ko uretse nawe n’abandi bagenzi be bari kumwe i Wawa yasanze barasubiye mu biyobyabwenge, iyi nkuru y’Umuseke ikomeza ivuga ko umuvugizi wa Police ACP Theos Badege avuga ko mu bana nk’igihumbi barangiza Iwawa ku mwaka utahera kuri uyu wafashwe ngo uvuge ko kiriya kigo kidatanga umusaruro.
Ati “uyu umwe wasabitswe nabyo akarugarukamo ntabwo wamuheraho uvuga ngo uriya mushinga ntutanga umusaruro. Urumva n’ibitekerezo afite ko bitanafatika, umuntu uvuga ngo nimudufasha murumare hanze aha kuko nimutarumara tuzakomeza kurunywa simba mpamya ko hari umuntu muzima utekereza gutyo…”
ACP Badege avuga ko abava Iwawa bakomeza gukurikiranwa ari nabwo buryo uyu yafashwe kuko mu bitabo bakomeza bakareba ngo uyu wavuye Iwawa ari kwitwara ate hanze no mu mwuga yigishijwe Iwawa.
TANGA IGITECYEREZO