Kuri uyu wa Gatandatu tariki 22 Ukwakira 2016 abahanzi basaga barindwi barimo Saidi Brazza wari umaze iminsi ari kugororerwa i Wawa, Makonikoshwa, Natty Dread, Ben Nganji n'abandi benshi bategerejwe gutaramira ahazwi nka Palast Hotel Rock mu mujyi wa Nyamata.
Iki gitaramo kizaba kigamije kwibuka umuhanzi w’icyamamare mu njyana ya Reggae Lucky Dube witabye Imana ku myaka 43, yari amaze kubaka izina mu muziki w’injyana ya Reggae, yagiye yegukana ibihembo bikomeye bya muzika ku rwego rwa Afurika ndetse no ku Isi yose; nka “Ghana Music Awards” yahawe mu mwaka wa 1996, nk’umuhanzi mpuzamahanga w’umwaka (Artiste International de l’Année) n’icya “World Music Awards de Monte Carlo”, icya “Serious Reggae Business” yahawe nk’umuhanzi ufite Album yagurishijwe neza ndetse n’ibindi. Mu myaka 25 yamaze aririmba akaba yaregukanye ibihembo byose hamwe 20.
Saidi Brazza ukubutse i Wawa, Makonikoshwa, Natty Dread nabandi bazitabira iki gitaramo
Iki Gitaramo cyo kwibuka Luck Dube kizabera mu mujyi wa Nyamata aho abahanzi banyuranye bazaririmbira abakunzi b’injyana uyu mugabo. Iki gitaramo cyagombaga kuba cyarabaye tariki 18 Ukwakira 2016 gusa bihura n’uko yari iminsi y’imibyizi bagishyira mu minsi ya week end ikurikiye bihita bihura na tariki 22 Ukwakira 2016. Kwinjira bizaba ari amafaranga y’amanyarwanda igihumbi (1000frw) ubundi bakagucurangira injyana ya Raggae kuva saa kumi n’ebyiri z’umugoroba kugeza bitinze.
TANGA IGITECYEREZO