RFL
Kigali

Saga Assou (Mc Monday) yakoze indirimbo 'I am for Kagame' nk'umusanzu we mu kwamamaza Perezida Kagame–YUMVE

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:17/07/2017 15:48
0


Saga Assou wahoze yitwa Mc Monday gusa magingo aya iri zina akaba atakirikozwa yakoze mu nganzo ashyira hanze indirimbo yo kwamamaza Perezida Kagame. Uyu muhanzi ashyize hanze iyi ndirimbo nyuma y’imyaka itanu ahagaritse umuziki.



Uyu muhanzi wari wirengeje imyaka itanu ahagaritse muzika yatangarije Inyarwanda.com ko yakoze iyi ndirimbo mu rwego rwo gutanga umusanzu we mu kwamamaza umukandida ashyigikiye mu matora ya Perezida wa Repubulika ariwe Perezida Kagame Paul. 

Uyu muhanzi yatangaje ko iyi ndirimbo 'I'm for Kagame' yayikoze nyuma yo kumva bamwe mu banyamahanga batifuza ko Nyakubahwa Kagame yiyamamaza aho bashaka gufatira ibyemezo abanyarwanda.

Perezida Kagame Paul akomeje kwiyamamaza

Mc Monday yagize ati” Nabikoze kugira ngo binyuze mu muziki mbumvishe ko Abanyarwanda aritwe tuzi ibitubereye ari nayo mpamvu twifatira ibyemezo nitwe twamuhisemo kandi tuzamutora.” Agaruka ku muziki we Mc Monda yatangaje kandi ko yaretse umuziki kubera ko yabonaga ntacyo umwinjiriza atangaza ko igihe hazaba hari impinduka zigaragara ko umuntu yakora umuziki agakuramo akantu nawe azawugarukamo.

UMVA HANO INDIRIMBO YA SAGA ASSOU "I'M FOR KAGAME"






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND