RFL
Kigali

Safi na Riderman bahuriye mu ndirimbo ‘Nisamehe’ yitsa ku gusabana imbabazi ku bakundana-YUMVE

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:18/05/2018 7:28
4


Umuririmbyi Safi Madiba wa The Mane yongeye guhuriria mu ndirimbo imwe n’umuraperi Gatsinzi Emery wamamaye nka Riderman. Iyi ndirimbo bayise ‘Nisamehe’ikaba irimo amagambo y’imitoma y’abahanga mu gutomora.



Iyi ndirimbo ‘Nisamehe’ yasohotse kuri uyu wa kane tariki ya 17 Gicurasi 2018. Safi ni we uririmba inyikirizo yayo (Chorus), nk’ibisanzwe Riderman yihariye imitoma mu njyana ya Hip Hop. Niyibikora Safi Madiba abarizwa mu nzu ifasha abahanzi ya The Mane ahuriyemo na Queen Cha ndetse na Marina.

‘Nisamehe’ ni amashusho (ntabwo abahanzi bagaragara) yahujijwe n’amagambo aho ibyo umuhanzi aba avuga uba ubireba. Niyibikora Madiba aterura agira ati “Amakosa nakoze ndayemera nisamehe! Nababaje umutima wankunze nisamehe! Nujyenda turajyana nisamehe!Ntusiga turajyana nisamehe!."

KANDA HANO WUMVE 'NISAMEHE' YA SAFI AFATANYIJE NA RIDERMAN






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • hassan5 years ago
    good
  • ntaribi5 years ago
    big up safi na rider mukomereze aho
  • 5 years ago
    Ntakigenda kbsa
  • theoneste5 years ago
    abas ndabemera pe erega murini ga ndakunva kimwe kimwe nawe Ziramoka niZiryana nigg ahoooo ndabakunda nukuri peeee sibikanbyo nigg piss





Inyarwanda BACKGROUND