Buri mwaka tariki 7 Mata, abanyarwanda baba bari mu cyumweru cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Muri iki cyumweru abantu banyuranye batanga ubutumwa mu rwego rwo kubaka imitima y'abanyarwanda muri iki gihe baba bibuka ibihe bikomeye igihugu cyanyuzemo.
Safi Madiba wahoze aba mu itsinda rya Urban Boys akaza kurivamo kuri ubu akaba akora umuziki ku giti cye, yatanze ubutumwa bugenewe Abanyarwanda muri rusange muri iki gihe cyo kwibuka inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga akoresha, Safi yibukije abanyarwanda ko igihe kigeze ngo babane nk’abavandimwe bubaka u Rwanda rubabereye.
Ubutumwa bwa Safi Madiba
Uyu muhanzi Safi abinyujije mu gihangano kiriho ifoto ye yagize ati”Ahashize hacu ntihashimishije ariko igihe kirageze ngo tubane nk’abavandimwe twubake u Rwanda rutubereye.” Aya magambo yanditswe na Safi Madiba arumvikana nk’amagambo yo gukangurira abanyarwanda kubana nk’abavandimwe ndetse bagaharanira kubaka u Rwanda rubabereye kabone nubwo amateka y’ahashize agaragara nk’amateka mabi igihugu cyagize.
UMVA HANO INDIRIMBO 'TURIBUKA TWIYUBAKA' SAFI MADIBA YARIRIMBYEMO AKIRI MURI URBAN BOYS
TANGA IGITECYEREZO