RFL
Kigali

Kwibuka24:Safi yegeneye abanyarwanda ubutumwa muri iki gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:8/04/2018 9:18
5


Buri mwaka tariki 7 Mata, abanyarwanda baba bari mu cyumweru cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Muri iki cyumweru abantu banyuranye batanga ubutumwa mu rwego rwo kubaka imitima y'abanyarwanda muri iki gihe baba bibuka ibihe bikomeye igihugu cyanyuzemo.



Safi Madiba wahoze aba mu itsinda rya Urban Boys akaza kurivamo kuri ubu akaba akora umuziki ku giti cye, yatanze ubutumwa bugenewe Abanyarwanda muri rusange muri iki gihe cyo kwibuka inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga akoresha, Safi yibukije abanyarwanda ko igihe kigeze ngo babane nk’abavandimwe bubaka u Rwanda rubabereye.

safi madibaUbutumwa bwa Safi Madiba

Uyu muhanzi Safi abinyujije mu gihangano kiriho ifoto ye yagize ati”Ahashize hacu ntihashimishije ariko igihe kirageze ngo tubane nk’abavandimwe twubake u Rwanda rutubereye.” Aya magambo yanditswe na Safi Madiba arumvikana nk’amagambo yo gukangurira abanyarwanda kubana nk’abavandimwe ndetse bagaharanira kubaka u Rwanda rubabereye kabone nubwo amateka y’ahashize agaragara nk’amateka mabi igihugu cyagize.

UMVA HANO INDIRIMBO 'TURIBUKA TWIYUBAKA' SAFI MADIBA YARIRIMBYEMO AKIRI MURI URBAN BOYS






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • aime5 years ago
    thank you safi ubutumwa nkubwo buba bukenewe nkumuhanzi ukurikirwa nabantu benshi umusanzu wawe ubuwutanze nabandi bakwigireho nukuriii
  • 5 years ago
    Safi niki ?
  • Nery eric tuff5 years ago
    Ooh my God thx a lot m bro that's right ,
  • pazo5 years ago
    madebe safi
  • linaa5 years ago
    ngo safi niki?nu munyarwanda





Inyarwanda BACKGROUND