RFL
Kigali

Safi Madiba yavuze uko yakiriye kudatumirwa mu bukwe bwa Humble Jizzo anakomoza ku mubano wabo -VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:19/11/2018 12:14
1


Humble Jizzo umwe mu bagize Urban Boys ari mu myiteguro ya nyuma yo gukora ubukwe, icyakora n'ubwo agiye gukora ubukwe ntabwo yigeze atumira mugenzi we Safi babanye mu itsinda rya Urban Boys. Ibi byatumye twegera Safi Madiba tumubaza uko yakiriye kudatumirwa mu bukwe bwa Humble Jizzo.



Tuganira na Safi Madiba yavuze ko kuba ataratumiwe na Humble Jizzo, asanga nta kibazo kibirimo cyane ko ubukwe buba ari ubukwe bw'abantu babiri. Safi Madiba udatinya gutangaza ko atakivugana neza na Humble Jizzo, yahamije ko yakabaye anataha ubu bukwe n'ubwo atatumiwe ariko agahamya ko ikibazo cyabaye ari uko ubu bukwe bwahuriranye n'ibitaramo bya 'The Mane Simbuka Tour'.

Safi Madiba yabajijwe niba hari ikibazo na kimwe afitanye na Humble Jizzo, avuga ko nta kibazo na kimwe afitanye na mugenzi we. Abajijwe ubutumwa yagenera Humble Jizzo, Safi Madiba yatangaje ko amwifuriza ko ubukwe bwe bwagenda neza kandi anatangaza ko yishimiye intambwe ateye yo gushyira ku mugaragaro ko yashatse bityo kuba bigiye ku mugaragaro Safi ahamya ko ari intambwe ikomeye kuri Humble Jizzo.

Safi Madiba

Safi Madiba

Safi Madiba yabajijwe niba yari kwitabira ubu bukwe iyo budahurirana n'ibitaramo,aha akaba yatangaje ko icya mbere yari guheraho yari kubaza Humble Jizzo niba yemerewe gutaha ubu bukwe, ubundi yamwemerera akabutaha batabyemera agakomeza izindi gahunda.

Tubibutse ko Humble Jizzo ari umwe mu basore bambariye Safi Madiba ubwo yakoraga ubukwe. Abahanzi babanaga muri Urban Boys baje gutandukana n'umwuka utangira kuba mubi. Humble Jizzo mu minsi ishize hari ibinyamakuru yatangarije ko atatumiye Safi Madiba kuko ngo hari amagambo Safi yakunze kuvuga mu itangazamakuru ko batigeze baba inshuti.

REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE NA SAFI MADIBA AVUGA UKO YAKIRIYE KUDATUMIRWA MU BUKWE BWA HUMBLE JIZZO






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Dieugo5 years ago
    Uvuze ukuri nkumuntu wumugabo ubukwe nubwabantu babir we kora akaz kaw,tukur inyuma nemw banyamakuru muze murek gukwega ibibazo hagati yabant aho bitari





Inyarwanda BACKGROUND