Ku wa Kane tariki 8 Werurwe 2018 ni bwo Danny The Warrior nk'uko akunda kwiyita yizihizaga isabukuru ye y’amavuko, uyu musore usanzwe ucungira umutekano Safi Madiba yatunguwe n’uyu muhanzi wamukoreye umunsi mukuru ku munsi we w’amavuko ibirori byitabiriwe n’abahanzi banyuranye biganjemo ab’ibyamamare b’inshuti za Safi Madiba.
Ibi birori byabereye muri SunCity i Nyamirambo, byitabiriwe n’abahanzi banyuranye barimo Riderman, Bruce Melody, Vampino wo muri Uganda, Yverry n'abandi bantu bafite amazina akomeye mu ruganda rwa muzika hano mu Rwanda. Nyuma yo gukorerwa ibirori byo kwizihiza isabukuru ye y’amavuko Danny The Warrior yashimiye buri wese witabiriye ibi birori anashimira by’umwihariko Safi Madiba wari wamuteguriye uyu munsi mukuru.
Tubibutse ko uyu musore amaze igihe acungira umutekano umuhanzi Safi Madiba kuva akiri no mu itsinda rya Urban Boys aho bakunda kugendana. Ahantu hose Safi Madiba aba agiye usanga aba ari kumwe n'uyu musore Danny The Warrior umufasha ibintu bimwe na bimwe harimo no kumurinda ahantu hari abantu benshi ku buryo nta byago byamugwirira uretse ari impanuka nyine.
REBA AMAFOTO:
Byari ibyishimo kuri uyu munsi mukuruSafi Madiba na Danny The Warrior ubwo bari SunCityRiderman na BadRama bari mu bitabiriye ibi biroriYverry umwe mu bahanzi bagezweho muri iyi minsi yari yitabiriye ibi biroriRwema Dennis(Hagati) na Seka Lee nyiri SuncityRichard nyiri Kiwundo Entertainment yari yitabiriye ibi biroriVampino umwe mu bahanzi bakomeye muri Uganda yari yitabiriye ibi biroriKalisa John uzwi nka K John (Hagati) nawe yari yitabiriye ibirori by'isabukuru ya Danny The Warrior Bruce Melody umwe mu bitabiriye ibi birori yifotozanya n'abandiDanny The Warrior yari yabeshywe ko aherekeje Safi mu kazi ageze SunCity asanga yateguriwe umutsima atungurwa n'uko uyu muhanzi azirikana umunsi we w'amavukoNdoli Nickita umwe mu bakobwa bazwi mu mashusho y'indirimbo zinyuranye zirimo Agatako ya Dj Pius na Jose ChameleoneSafi Madiba na Danny The Warrior bakatanye umutsima hamwe n'uyu muzungukazi wari wizihiwe n'ibirori
AMAFOTO: NSENGIYUMVA EMMY-INYARWANDA
TANGA IGITECYEREZO