RFL
Kigali

Safi Madiba yatunguye umusore umucungira umutekano amukorera ibirori ku munsi we w’amavuko-AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:9/03/2018 9:10
10


Ku wa Kane tariki 8 Werurwe 2018 ni bwo Danny The Warrior nk'uko akunda kwiyita yizihizaga isabukuru ye y’amavuko, uyu musore usanzwe ucungira umutekano Safi Madiba yatunguwe n’uyu muhanzi wamukoreye umunsi mukuru ku munsi we w’amavuko ibirori byitabiriwe n’abahanzi banyuranye biganjemo ab’ibyamamare b’inshuti za Safi Madiba.



Ibi birori byabereye muri SunCity i Nyamirambo, byitabiriwe n’abahanzi banyuranye barimo Riderman, Bruce Melody, Vampino wo muri Uganda, Yverry n'abandi bantu bafite amazina akomeye mu ruganda rwa muzika hano mu Rwanda. Nyuma yo gukorerwa ibirori byo kwizihiza isabukuru ye y’amavuko Danny The Warrior yashimiye buri wese witabiriye ibi birori anashimira by’umwihariko Safi Madiba wari wamuteguriye uyu munsi mukuru.

Tubibutse ko uyu musore amaze igihe acungira umutekano umuhanzi Safi Madiba kuva akiri no mu itsinda rya Urban Boys aho bakunda kugendana.  Ahantu hose Safi Madiba aba agiye usanga aba ari kumwe n'uyu musore Danny The Warrior umufasha ibintu bimwe na bimwe harimo no kumurinda ahantu hari abantu benshi ku buryo nta byago byamugwirira uretse ari impanuka nyine.

REBA AMAFOTO:

safi madibaByari ibyishimo kuri uyu munsi mukurusafi madibaSafi Madiba na Danny The Warrior ubwo bari SunCitysafi madibaRiderman na BadRama bari mu bitabiriye ibi biroriYverryYverry umwe mu bahanzi bagezweho muri iyi minsi yari yitabiriye ibi birorisafi madibaRwema Dennis(Hagati) na Seka Lee nyiri Suncitysafi madibaRichard nyiri Kiwundo Entertainment yari yitabiriye ibi birorisafi madibaVampino umwe mu bahanzi bakomeye muri Uganda yari yitabiriye ibi birorisafi madibaKalisa John uzwi nka K John (Hagati) nawe yari yitabiriye ibirori by'isabukuru ya Danny The Warrior safi madibasafi madibasafi madibaBruce Melody umwe mu bitabiriye ibi birori yifotozanya n'abandisafi madibaDanny The Warrior yari yabeshywe ko aherekeje Safi mu kazi ageze SunCity asanga yateguriwe umutsima atungurwa n'uko uyu muhanzi azirikana umunsi we w'amavukosafi madibaNdoli Nickita umwe mu bakobwa bazwi mu mashusho y'indirimbo zinyuranye zirimo Agatako ya Dj Pius na Jose Chameleonesafi madibaSafi Madiba na Danny The Warrior bakatanye umutsima hamwe n'uyu muzungukazi wari wizihiwe n'ibirori

AMAFOTO: NSENGIYUMVA EMMY-INYARWANDA 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 6 years ago
    Wawoooo safi ankoze kumutima kbsa
  • Carita6 years ago
    Iyi nisesemi uyu musore akunda kwiyerekana Niriya nkendeye mbi yumugore uburero yagirango Avugwe.!! Ninzanwa mbi
  • Tessy6 years ago
    Carita wowe kondeba agashyari kakwishe wakubise umutwe kwibuye yenda ukaruhuka
  • wingy6 years ago
    @Carita ariko abanyarwanda namashyari weee ubwo nkawe urashya warura iki? Ibyo bigutwaye iki ko muzira abishimye muhora mwumva abantu bahorana agahinda. Yego rata Safi Imana iguhembe uwo mutima nimwiza ureke abnyeshyari nimishiha mibi
  • Carita6 years ago
    Nimuzibe @wingy@ tessy nimuzibe mwese mwebwe C uwabareba mumitimam murishimye cg muri abavugizi Be!.. mwankende mwe nka Judith
  • marley6 years ago
    k safi warah congs abavuga nk carita barek try 2 mind ur bsness and kora cyne bro ndabiz u dont care about sheets
  • 6 years ago
    Yego carita we! Ndumiwe pe.ubwo inkende ni wowe,kakurye maze.Safi n umugore we nibeza,niba yaranakubenze ni uko uri mubi cyane nkuko amagambo yawe abigaragaza.nawe wing,ishyari ni wowe urigira ntukikorere abanyarwanda nkaho ubazi bose,ni wowe wiyizi wenyine ntabwo abanyarwanda bose bameze nkawe ubwo ishyari uvuze ni iryawe wowe n uwo carita
  • Ndakize Olivier6 years ago
    Wauu congratulation Safi madiba kukazi keza wakoze bikora bake man so watekereje neza msz.
  • 6 years ago
    Ma inspiration safi madiba kbxa abakuzi bazumutima mwiza wae reka abavuga bavuge nago wabahagarika kd ibikorwa biruta amagambo nabo batwereke ibyo bakoze!
  • Claudine6 years ago
    Egoko rwose safi yakoze neza pe cngz safi, @carita Gutukana bigaragaza ikinyabupfuragike bireke Rwose ubuse tuvugeko utazi gutandukanya inkende nu muntu?





Inyarwanda BACKGROUND