Hari ku itariki 25 Ukwakira 2017 ni bwo Safi Madiba yatangizaga ku mugaragaro umuryango wa ‘Madiba Foundation’, ku ikubitiro ahita ahera mu mudugudu yakuriyemo mu Nyakabanda afasha abatishoboye abaha ubwisungane mu kwivuza. Kuri uyu wa 15 Ukuboza 2017 Safi yagiye gusura imiryango ibiri yiyemeje kwitaho.
Muri iki gikorwa cyo gusura aba babyeyi babiri Safi Madiba yiyemeje gufasha, yari aherekejwe n’urubyiruko rwibumbiye muri Madiba Foundation. Nubwo Safi yatanze ubwisungane mu kwivuza ku miryango myinshi yaje guhitamo bake azakurikiranira hafi akabafasha ndetse akajya ababa hafi bitewe nuko aribo bari bababaje kurusha abandi.
Aba babyeyi babiri aribo;Uwamahoro Aisha na Umuhire Alice bose bo mu murenge wa Nyakabanda akagari ka Nyakabanda ya kabiri aho n'ubusanzwe Safi Madiba yakuriye cyane ko yahabaye imyaka myinshi ari umuhanzi. Asura aba babyeyi Safi Madiba yabwiye Inyarwanda.com ko agiye kureba uko bameze ndetse anabashyiriye ibyo bazifashisha mu gihe cy’iminsi mikuru ya Noheli n’Ubunani arinako abakura mu bwigunge.
Aba babyeyi bishimiye bikomeye iki gikorwa bashimira uyu muhanzi uba ubibutse mu gihe abandi banyarwanda bari gushaka uko bazaba bishima mu gihe cy’iminsi mikuru bon go baba bibaza uko bizaba byifashe bityo ngo kuba Safi Madiba abibuka ni ibyagaciro kandi ni ibyo gushimirwa nkuko basa naho aribyo bose bahurijeho nyuma yo guhabwa ubu bufasha.
Safi Madiba n'urubyiruko ruri muri Madiba FoundationUmwana w'uyu mubyeyi wari ugiye gufasha afite ubumuga aha yitegerezaga Safi MadibaSafi Madiba yateruye uyu mwana Bahise bajya mu wundi muryangoUyu mubyeyi nawe yafashijwe na Safi Foundation
TANGA IGITECYEREZO