RFL
Kigali

Safi Madiba yasuye imiryango itishoboye yiyemeje gufasha ayiha Noheli n‘Ubunani–AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:15/12/2017 16:06
18


Hari ku itariki 25 Ukwakira 2017 ni bwo Safi Madiba yatangizaga ku mugaragaro umuryango wa ‘Madiba Foundation’, ku ikubitiro ahita ahera mu mudugudu yakuriyemo mu Nyakabanda afasha abatishoboye abaha ubwisungane mu kwivuza. Kuri uyu wa 15 Ukuboza 2017 Safi yagiye gusura imiryango ibiri yiyemeje kwitaho.



Muri iki gikorwa cyo gusura aba babyeyi babiri Safi Madiba yiyemeje gufasha, yari aherekejwe n’urubyiruko rwibumbiye muri Madiba Foundation. Nubwo Safi yatanze ubwisungane mu kwivuza ku miryango myinshi yaje guhitamo bake azakurikiranira hafi akabafasha ndetse akajya ababa hafi bitewe nuko aribo bari bababaje kurusha abandi.

Aba babyeyi babiri aribo;Uwamahoro Aisha na Umuhire Alice bose bo mu murenge wa Nyakabanda akagari ka Nyakabanda ya kabiri aho n'ubusanzwe Safi Madiba yakuriye cyane ko yahabaye imyaka myinshi ari umuhanzi. Asura aba babyeyi Safi Madiba yabwiye Inyarwanda.com ko agiye kureba uko bameze ndetse anabashyiriye ibyo bazifashisha mu gihe cy’iminsi mikuru ya Noheli n’Ubunani arinako abakura mu bwigunge.

Aba babyeyi bishimiye bikomeye iki gikorwa bashimira uyu muhanzi uba ubibutse mu gihe abandi banyarwanda bari gushaka uko bazaba bishima mu gihe cy’iminsi mikuru bon go baba bibaza uko bizaba byifashe bityo ngo kuba Safi Madiba abibuka ni ibyagaciro kandi ni ibyo gushimirwa nkuko basa naho aribyo bose bahurijeho nyuma yo guhabwa ubu bufasha.

safi madibaSafi Madiba n'urubyiruko ruri muri Madiba Foundationsafi madibaUmwana w'uyu mubyeyi wari ugiye gufasha afite ubumuga aha yitegerezaga Safi Madibasafi madibaSafi Madiba yateruye uyu mwana safi madibaBahise bajya mu wundi muryangosafi madibasafi madibasafi madibaUyu mubyeyi nawe yafashijwe na Safi Foundation






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • JO6 years ago
    ntabwo ubu ari UBUFASHA NI UBWIRASI NUBUSHINYAGUZI KUBAKENE NO KWIYEREKANA NTAGO WAKORA IBI NGO UGE KUBYIFOTOREZA HEJURU, WEREKANE KO WATANZE UHAMAGARE ABABYAMAMAZA HEJURU YUTUNTU TUTARENGEJE IBIHUMBI BINGAHE
  • Tayger6 years ago
    Oh Byiza Cyane Kbs #Safi Ahukura Imana Ejye Ihasubiza. Ariko C Madamu We Ko Atamuherekeje ?
  • Solange Umuhoza 6 years ago
    Safe akomereze aho, kd Uwiteka amukomereze muricyo gikorwa yatangiye
  • Jojo6 years ago
    Ahhh safi asigaye akemesha kbs ubusukugira ngwabigwe mwitanfazamakuru? Nigute wasura abantu ugahamagaza itangaxamakuru kutuntu nkutwo twa 5000 fr
  • 6 years ago
    yabanje agafasha iwabo ko nabo badakize?akunda kwimenyekanisha!!!!!! utwo ni udufaranga tw'umugore turi ku mwongoza
  • 6 years ago
    Uwo musaza yabikoze nakomereze aho KBS tura mwemera
  • Usengimana beckham6 years ago
    Kdi imana ikomezekumurind
  • Nalson6 years ago
    Safi ni .......cyane! utu duhenda bana nitwo yaje kwifotorezaho ngo dukunde tubone ko yafashije, ari umuntu mwiza? ibi ni ukwibonekeza kbs!
  • hhhh6 years ago
    ariko abanyarwanda tuzihindura ba ndabizi kugeza ryari, konshima safi muri duke yabashije kubona anibutse no kumugurira nutwo turyo duke yabonye, hanyuma mwe muvugango yibonekeje mwafashije bangahe? ubu mu rwanda ntihuzuyemo abakire , abakeneye abo bakire bafashije nibangahe, ubuse biriya biryo kumuntu utishoboye ntazarya ukwezi kukarangira, nimuba abagabo muzabasure cg muzasure abakene baruzuye mubahe amakamyo basi yibyokurya.
  • Dada6 years ago
    Ariko abanyarwanda twabaye dute koko?umubyeyi wahawe icyo kurya niwe wenyine wavuga ibyiza safi amukoreye naho wowe uri gushora umunwa gusa ibyo ntacyo bimaze rwose. Kora ndebe iruta vuga numve. Courage rata safi wowe ikomereze abavuga bavuge bazageraho bahore abisi ntibanyurwa.
  • Didos6 years ago
    kdi ubwo uri kuvuga gutyo nturanatanga nigiceri cy'100 ku muntu usanze ku muhanda. mwagiye mureka gushaka gusebanya no kwirata
  • Mim6 years ago
    Arko mwagiye mureka. Nimbe nawe yabafashije knd yabikoranye umutima mwiza nimana yamwanditseho umugisha arutwa nawe uri kumusebya ngo azabanze afashe iwabo Ubwo se koko Uruhirijini ururimi Rwawe safi wakoze cyanee imana isubize aho wakuye Knd ukomeze ukazanjyubafasha. Ninako imana izanjya Uguteza imbere Yabo banzi bawe Nibabona uteye Imbere Bazaceceka Babure Ayo bajajwa
  • Nice6 years ago
    Courage madiba! Buriwese atanze kuri dukeya afite Ababwirirwa nababurara bagabanyuka Urworugero ni rwiza kbsa!
  • mbanza elie6 years ago
    abobantubavugako kiriyagikorwa arukwirata baribeshya kukonibyobihumbi bitanu weyarayatanze wowese watanze angahe ?kubayarifoje nibyizanawe uzabitange wifotoze arikowibukeko iyukozakazi utangaraporo rero kwifotoza Raporo yarayitanze nibyizakonawe wayibonye, turabiziko iyumuntu ateyimbere abamurwanya bababenshi nawerero iryonishyari kukowowe nuwomutimawogufasha ntabwowawugize
  • weed6 years ago
    Abanyarwanda muri ingayi koko? Muramugaye ngo yafashishije utuntu twa 5000frw? Ese aho uri wayayoraguye? Wowe c wafashije bangahe kuva wabyutse? Niyo yabaha umuti umwe w'isabune birahagije yarananiwe kuyaguramo ingofero c ama unites?
  • fanny6 years ago
    Jyewe ntacyo ngaya safi yakoze pe ahubwo bariya bakobwa bari muri team ye bazajya bagenda bambaye neza Reba iyo kabutur yambaye
  • TONY6 years ago
    mwamenyera umugore we yaragarutse..
  • Tudor6 years ago
    Mwe mwiyise JO, jojo & nelson: uwo munwa wanyu ntacyo umaze. Mwe muzatange byinshi... cgw se muzatange dukeya da! Hanyuma muzamurute ntimuzifotoze, niba kwifotoza aricyo kibazo! Byaba 5000 Frw se bwo bivuze ko ayo Frw nta kindi kintu yayagura ra?? Ruriya rubyiruko se rwamuherekeje buriya rwagiye n'amaguru? rwavuyeyo rutahira aho se? Kora ndebe iruta vuga numve sha... muvuge muvuye aho!!





Inyarwanda BACKGROUND