RFL
Kigali

Safi Madiba yasobanuye impamvu atajya yitabira ibitaramo bya Knowless nyamara ari mu bamufashije yinjira muri muzika–VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:3/01/2018 13:41
3


Mu minsi ishize Knowless yateguye igitaramo kitigeze kitabirwa na Safi Madiba umugabo bafatanyije mu rugendo rwa muzika ubwo Knowless yatangiraga muzika. Usibye iki gitaramo kandi si kenshi Safi wahoze muri Urban Boys yakunze kwitabira ibitaramo bya Knowless bigeze no kukanyuzaho mu rukundo. Ibi byatumye twegera Safi Madiba tumubaza impamvu.



Mu kiganiro kigufi twagiranye na Safi Madiba twamubajije impamvu adakunze kwitabira ibitaramo bya Butera Knowless nyamara ari mu bamufashije ubwo yinjiraga mu muziki, maze uyu muhanzi umaze iminsi mike avuye muri Urban Boys atangaza ko impamvu adakunze kwitabira ibitaramo bya Knowless ari uko aba atamutumiye.

Safi yabajijwe niba atajya abifata nko kuba Knowless atazirikana ko hari icyo yamufashije mu rugendo rwe rwa muzika, Safi Madiba avuga ko afata Knowless nk’umuntu mukuru bityo icyemezo yafata icyo aricyo cyose agasanga atari ikibazo we yakwibaza. Aha yahise abazwa uko abona muzika ya Knowless ihagaze muri iyi minsi maze Safi abwira Inyarwanda.com ko Knowles ari ku rwego rwiza muri muzika ashimangira ko nta kibazo afite kandi ko urwego ariho rushimishije gusa ngo hari ibyo agomba kongeramo ingufu.

safi madibaSafi Madiba kuri ubu watangiye muzika ye ku giti cye

Umunyamakuru yabajije Safi Madiba ibyo Knowless yakabaye yongeramo ingufu,nuko Safi asubiza agira ati”Gutegura ikintu akifashisha n'abandi bose, ntagitegure wenyine… kuko burya abantu barakenerana…”. Safi Madiba muri iyi minsi ni umuhanzi uri gukora muzika ku gite cye, kuri ubu akaba amaze gukora indirimbo ye ya kabiri kuva yava mu itsinda rya Urban Boys. Ni indirimbo yise ‘Kimwe Kimwe’yanamaze gushyira hanze amashusho yayo.

REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE NA SAFI MADIBA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Ines Winnie 6 years ago
    Safi you are cool kbsa was gud is Dat you don't forget Dat she is one of the people who helped to reach were you are
  • marina6 years ago
    Ines nawe icecekere ivyo byongereza vyawe nta sens bifise
  • musomyi6 years ago
    ariko mukorogo ibaho koko ndabyemeye .reba knoless uko yasaga.





Inyarwanda BACKGROUND