RFL
Kigali

Safi Madiba yashyize hanze indirimbo nshya yise 'Good Morning'-YUMVE

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:30/07/2018 13:12
7


Safi Madiba ni umuhanzi kuri ubu uri kubarizwa mu nzu ifasha abahanzi ya The Mane, uyu mugabo yatangiye muzika ku giti cye nyuma yo kuva mu itsinda rya Urban Boys gusa bitewe n'umuvuduko afite mu bikorwa bye kuri ubu ni umwe mu bahanzi bagaragaza ko bafite inyota yo gukomeza izina rye mu mitwe y'abanyarwanda nk'umuhanzi ukomeye.



Safi Madiba ashyize hanze iyi ndirimbo ye nshya 'Good morning' nyuma y'iminsi mike ayifatiye amashusho yafashwe na Sasha Vybz umwe mu basore babahanga mu gutunganya amashusho y'indirimbo wo muri Uganda, uyu akaba ariwe uri gutunganya amashusho yiyi ndirimbo azajya hanze mu minsi ya vuba.

Related image

Safi Madiba

Iyi ndirimbo nshya ya Safi Madiba ni imwe mu zizaba zigize Album ye nshya yiyemeje gushyira hanze bitarenze uyu mwaka ikaba indirimbo ya gatandatu arangijeakanashyira hanze, mu minsi mike amashusho yayo akaba yageze hanze nkuko uyu muhanzi yabitangarije Inyarwanda.com. twibukiranye ko Safi Madiba kuva yatangira kwikorana amaze gukora indirimbo nka ;Got it yakoranye na Meddy, Kimwe Kimwe ye wenyine, My hero ye wenyine, Nisamehe yakoranye na Riderman ndetse na Fine yakoranye na RayVanny.

UMVA HANO IYI NDIRIMBO NSHYA 'GOODMORNING' YA SAFI MADIBA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • bingwa 5 years ago
    Ariko se abahanzi bacu bagiye biririmbira mu Kinyarwanda aho kuvanga indimi namakosa rugeretse :I see you like I've never saw before"
  • Jojo 5 years ago
    Ahhhh safi rwose byanze kbs ibinibiki udukoreye mbegindirimbo!!!!! Ndabona utakoze collabo ntaco wishoboreye
  • Son5 years ago
    Go go brother Make the best video that we never seen before #Nukuri
  • Yves5 years ago
    Like I've never saw before??????? Byanze tu ushatse washaka I ibindi ukora mu Rwanda hari opportunities nyinshi umuziki sibintu byawe rekera Bruce melody.
  • Jado kaevin5 years ago
    Bro,Courage rata abaguca integer burigihe ntuzababura.this song it's very Nice!! It's has Good Melody irabyinitse raise it's nice barumva trumpet irimo kunu inyura amatwi!!!!
  • aime5 years ago
    arashoboye cyane ndetse untu Uzi gukora abanyamashyari barahangayika ahubwo bitewe numuvuko afite nimutitonda abanyamashyari imitima yanyu arayituritsa courage safi turagukunda na urbsn boys turayikunda umuziki nyarwanda muri rusange turawukunda
  • JYUYISABA5 years ago
    0781128750





Inyarwanda BACKGROUND