RFL
Kigali

Safi Madiba yasohoye indirimbo ‘FINE’ yakoranye na Ray Vanny icyamamare muri Tanzania–VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:21/01/2018 8:23
9


Mu minsi yashize mu binyamakuru bitandukanye bya hano mu Rwanda havuzwe inkuru ya Safi Madiba, aho uyu muhanzi yari muri Tanzania mu gukorana indirimbo na Ray Vanny icyamamare muri muzika ya Tanzania akaba umwe mu bahanzi bakorera muri Wasafi Record ya Diamond.



Nyuma yo kuva muri Tanzania benshi bakomeje kwibaza igihe iyi ndirimbo Safi Madiba yakoranye na RayVanny izagira hanze,icyakora cyera kabaye iyi ndirimbo yageze hanze, ikaba ari indirimbo bise ‘Fine’ bakoreye muri Wasafi studio ubusanzwe RayVanny akoreramo ndetse ikaba studio ya Diamond.

Ray Vanny

Ray Vanny wakoranye na Safi Madiba aherutse kwegukana igihembo muri BET Awards

hagati muri iyi ndirimbo RayVanny wo muri Tanzania yumvikana aririmba amagambo y'ikinyarwanda, aho agira ati"Icyo nzaguha ntuzakibwire abantu, funga umuryango, zimya itara twubake umuryango...."

Indirimbo Fine ya Safi Madiba na Ray Vanny ibaye iya gatatu Safi ashyize hanze kuva yatangira kwikorana muzika, iyi ikaba ikurikiye 'Got it' Safi Madiba yakoranye na Meddy ndetse na Kimwe Kimwe indirimbo we ubwe yikoranye. Kuri ubu itahiwe ni Fine indirimbo nshya Safi Madiba yakoranye na Ray Vanny wo muri Tanzania.

REBA HANO IYI NDIRIMBO NSHYA ‘FINE’ YA SAFI MADIBA NA RAY VANNY







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Abou6 years ago
    Big up bro.uzimije urban boyz kw'isoko rya muzika burundu niba ntacyo ikoze.....
  • Real 6 years ago
    Ewana cyakoze urabakosoye kbsa big up bro The sky is the limits kbsa uyu mwaka ni uwawe kora ahasigaye ibikorwa bivuge @your body ma body tugahuza imibiri twembi
  • Jojo6 years ago
    Ahhhhh birababaje kubona indirimbo isoka safi atazi amakuru wcf irabigukoze naweyabiboneye kuri Bio ya reyvanne
  • 6 years ago
    Niwowe uzimye ahubwo!!! Ubuse igishya kirimo nikihe
  • Dieudonne6 years ago
    Ntaco narenzak kuk ir nikosor,usibye kwigiriz nkan mwes muravyumv umukar tuwit umukar umwer naw tuwitumwer,aba cotre sixse muko wapi ko ntababona mwasevye ntaco muzogerak!
  • Aime 6 years ago
    Ubuse mvugiki koko safi urarenze mn courage turagushyigikiye urban boys mushyiremo courage namwe twubake uziki nyarwanda mwese murashoboye kbsa
  • Costa6 years ago
    Ino ngoma Fine kirakaze cyane, courage ma Safi!!!!!
  • Hassan6 years ago
    "Zimya itara". Haaaa.Rayvanny asigaye avuga ikinyarwanda.safi uradukosoye.felicitation. mulika urwanda.amahanga atumenyw.
  • Venuste6 years ago
    Iri Ni Ikosora Kbs Safi Azanye





Inyarwanda BACKGROUND