RFL
Kigali

Safi Madiba yashyize hanze amashusho y'indirimbo ye 'Igifungo' igaragaramo umugore we-VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:21/09/2018 17:45
3


Safi Madiba ni umuhanzi umwe mu bari kugaragaza imbaraga nyinshi mu mikorere yabo ndetse no mu bikorwa binyuranye bya muzika. Mu minsi ishize yashyize hanze indirimbo ye nshya yise 'Igifungo' iyi ikaba iya karindwi kuri album ye nshya yise 'Back to life' ndetse kuri ubu yamaze gushyira amashusho yayo.



Nyuma y'igihe amaze ari gukora kuri iyi Album ye nshya ari nayo ya mbere azaba akoze nk'umuhanzi ku giti cye, kuri ubu Safi amaze gushyira hanze indirimbo ye ya karindwi yise 'Igifungo'. Iyi ndirimbo nshya ya Safi ije ikurikira izindi ndirimbo ze amaze iminsi ashyize hanze zirimo; Got it ft Meddy, Kimwe kimwe, Fine ft Ray vanny, My hero, Nisamehe ft Riderman, Good morning n'iyi nshya yise Igifungo.

Iyo yashyize hanze mu minsi ishize yise 'Igifungo' ni yo igezweho muri iyi minsi. Yumvikanamo amagambo akomeye y'urukundo ndetse benshi ku mbuga nkoranyambaga bahise batangira guhwihwisa ko yaba ari indirimbo yakoreye umugore we barushinganye umwaka ushize ushize wa 2017. Abavugaga ibi ntabwo bari kure y'ukuri dore ko n'ubwo Safi Madiba ntacyo yigeze abivugaho ariko amashusho nyiri izina y'iyi ndirimbo abyigaragariza cyane ko umugore we Judith ari we wifashishijwe mu ifatwa ryayo.

Safi Madiba

Mu mashusho y'iyi ndirimbo Safi Madiba yifashishije umufasha we

Mu kiganiro twagiranye na Safi Madiba mu minsi ishize yadutangarije ko album ye ya mbere ‘Back to Life’ ateganya kuzayishyira hanze mu gitaramo azakora mu mpera z’umwaka wa 2019. Ati “Iyi ndirimbo nayo izaba iri kuri album yanjye ya mbere nise ‘Back to Life’, iyi nzayishyira hanze mu gitaramo nteganya kuzakora mu Ukuboza k'umwaka utaha wa 2019.”

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'IYI NDIRIMBO NSHYA YA SAFI MADIBA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 5 years ago
    Ni nziza cyane,njye uyu mugore ndamukunda ni mwiza rwose,aseka neza n igikara cyiza,ateye neza,ureke uriya ngo ni humble washatse rutuku badasa none akana yarabyaye uwo badasa,kandi amwiriza mu itangazamakuruuuu wagirango yaratomboye pe,kandi ni kecurine kandi ni n umuzungu burya nta mwiza waruta umwirabura ku isi hose noneho bikaba akarusho iyo urongoye umwana w iwanyu.
  • Dieugo 5 years ago
    Ewan ndabon ataco bitwaye muhe keya bimurenge karuwaw se none ntiwamukoye?
  • higi5 years ago
    humble c umubonyehe muriyi Nkuru? cg iyo utavuze itiku nibitakureba ubyimba umunwa? uwomuzungu uvuga ntuzamurongore maze utange amahoro. talkative





Inyarwanda BACKGROUND