Safi Madiba ni umuhanzi umwe mu bari kugaragaza imbaraga nyinshi mu mikorere yabo ndetse no mu bikorwa binyuranye bya muzika. Mu minsi ishize yashyize hanze indirimbo ye nshya yise 'Igifungo' iyi ikaba iya karindwi kuri album ye nshya yise 'Back to life' ndetse kuri ubu yamaze gushyira amashusho yayo.
Nyuma y'igihe amaze ari gukora kuri iyi Album ye nshya ari nayo ya mbere azaba akoze nk'umuhanzi ku giti cye, kuri ubu Safi amaze gushyira hanze indirimbo ye ya karindwi yise 'Igifungo'. Iyi ndirimbo nshya ya Safi ije ikurikira izindi ndirimbo ze amaze iminsi ashyize hanze zirimo; Got it ft Meddy, Kimwe kimwe, Fine ft Ray vanny, My hero, Nisamehe ft Riderman, Good morning n'iyi nshya yise Igifungo.
Iyo yashyize hanze mu minsi ishize yise 'Igifungo' ni yo igezweho muri iyi minsi. Yumvikanamo amagambo akomeye y'urukundo ndetse benshi ku mbuga nkoranyambaga bahise batangira guhwihwisa ko yaba ari indirimbo yakoreye umugore we barushinganye umwaka ushize ushize wa 2017. Abavugaga ibi ntabwo bari kure y'ukuri dore ko n'ubwo Safi Madiba ntacyo yigeze abivugaho ariko amashusho nyiri izina y'iyi ndirimbo abyigaragariza cyane ko umugore we Judith ari we wifashishijwe mu ifatwa ryayo.
Mu mashusho y'iyi ndirimbo Safi Madiba yifashishije umufasha we
Mu kiganiro twagiranye na Safi Madiba mu minsi ishize yadutangarije ko album ye ya mbere ‘Back to Life’ ateganya kuzayishyira hanze mu gitaramo azakora mu mpera z’umwaka wa 2019. Ati “Iyi ndirimbo nayo izaba iri kuri album yanjye ya mbere nise ‘Back to Life’, iyi nzayishyira hanze mu gitaramo nteganya kuzakora mu Ukuboza k'umwaka utaha wa 2019.”
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'IYI NDIRIMBO NSHYA YA SAFI MADIBA
TANGA IGITECYEREZO