RFL
Kigali

Safi Madiba yahishuye impamvu Harmonize yanze kumufasha kwamamaza indirimbo bahuriyemo

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:12/12/2018 15:44
2


Safi Madiba ni umwe mu bahanzi babarizwa mu nzu ya The Mane uyu mu minsi ishize yashyize hanze indirimbo yise 'Ina Million' iyi akaba ariyo yakoranye na Harmonize, icyakora kuva iyi ndirimbo yajya hanze Harmonize ntakintu na kimwe arakora ngo afashe Safi Madiba kuba yakwamamaza iyi ndirimbo arinabyo biranga abantu bakoranye indirimbo.



Nyuma yuko avuye muri Tanzania akabonana na Harmonize ariko kugeza magingo aya uyu muhanzi ubarizwa muri Wasafi akaba atarashyira ku mbuga nkoranyambaga icyo aricyo cyose cyamamaza iyi ndirimbo, Safi Madiba yabwiye umunyamakuru wa Radiyo Isango Star mu kiganiro Sunday Night ko kimwe mu byatumye Harmonize adakunda kwamamaza ari uko haribyo abahanzi bo muri Tanzania baba bashaka we yanze kuko asanga ari agasuzuguro atari gushobora.

Safi Madiba yatangaje ko impamvu ikomeye ituma Harmonize nabagenzi be batarigeze bamamaza indirimbo yabo ari uko atigeze ayibaha ngo bayishyire kuri youtube ya Harmonize cyane ko ari ibyo bakunda gusaba abahanzi bakoranye indirimbo, aha Safi Madiba avuga ko ubwo yakoranaga na Ray Vanny iyo bise 'Fine' yo bayamamaje kuko yari yayibahaye ngo bayishyire kuri youtube yabo, ariko ngo ntashobora kongera kubaha indi kuko ari iye yakoranye na Hamonize.

Safi Madiba

Safi Madiba na Harmonize mu minsi ishize ubwo Safi yari yagiye muri Tanzania kwamamaza indirimbo bakoranye

Aha Safi yagize ati" Bagira ikintu iyo utabahaye indirimbo ngo bayibyaze umusaruro ntabwo bayitaho, njye rero nk'umuhanzi ufite aho ngana sinafata indirimbo ngo nyitange kandi ari iyanjye narishyuye buri kimwe cyose kugira ngo indirimbo ikorwe. ubushize narayitanze ku ndirimbo ya Rayvanny narayibahaye bose baramamaza ariko njye ntanyungu nungutsemo ariko bo baracuruze kuri Youtube. rero sinari gukosa kabiri... ntampamvu yo kugira ngo batuyobore."

Safi Madiba avuga ko impamvu abanyarwanda bararukiye cyane umuziki wa Tanzania ari uko iki gihugu cyateye imbere muri muzika ku buryo gukorana nabantu bo muri Tanzania byafasha abahanzi babanyarwanda gutera imbere byoroshye.

 

REBA HANO IYI NDIRIMBO 'INA MILLION' YA SAFI MADIBA NA HARMONIZE

 

<iframe width="875" height="369" src="https://www.youtube.com/embed/5-I__xuLbPM" frameborder="0" allow="accelerometer; autoplay; encrypted-media; gyroscope; picture-in-picture" allowfullscreen></iframe>

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Hhh5 years ago
    Niho muhera muguma inyuma,abo barazwi none ngo warayibimye hhhhh namwe mugira uruhare mukutazamuka kumuziki nyarwanda dore aho niho muzahora
  • MC.MATATA JADO5 years ago
    wabuze ubunyamwuga musore ubwose warungutse koko?





Inyarwanda BACKGROUND