RFL
Kigali

Mu magambo yuzuye uburyohe Safi Madiba yagize icyo avuga ku mugore we hasubizwa abirirwa bamutuka

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:3/10/2017 7:34
8


Kuva batangira gukundana bikamenyekana mu itangazamakuru Safi Madiba yakunze kwirinda kugira icyo avuga ku mufasha we. Nyuma y'amasaha make basezeranye Safi yashyize amagambo ku mbuga nkoranyambaga ashimira Imana yamuhaye umufasha maze ayiha amasezerano ari nako ayaha umufasha we.



Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga akoresha, Safi Madiba yashimye cyane Imana yatumye umunsi w'ubukwe bwabo ugera ndetse agaragaza cyane urukundo ruhambaye akunda umugore we, ibi bisa no gusubiza abantu birirwaga babavugaho amagambo atari meza, bavuga ko bataberanye ndetse bamwe bagahamya ko Safi atarongoye kubera urukundo ahubwo bagahamya ko arongoye kuko ari umugore ufite amafaranga.

Mu magambo ye yanditse mu rurimi rw’Icyongereza, tugerageje kuyashyira mu Kinyarwanda uyu muhanzi wo mu itsinda rya Urban Boys yagize ati:

Urakoze Nyagasani kuri uyu munsi wuzuye umunezero mu buzima bwanjye! Urakoze kuri iyi mpano wampaye! Umugore wanjye, igisobanuro cy’umugore nyawe! Umugore ufite umutima wa zahabu, umugore ufite umutima uzirikana kandi ukunda, umugore w’umunyembaraga kandi wihangana, w’ubwiza karemano imbere n’inyuma kandi akaba umugore usenga akanaguhimbaza. Ndagukunda Judith! Uri uwo nifuje iteka kugira ngo mbe nuzuye! Nishimiye cyane kumarana nawe iminsi yose nsigaje kubaho! Nzakora ibyo nshoboye byose kugira ngo nkubere umugabo wifuje kugira! Imana ihe umugisha urugendo rwacu rushya!

safi madiba

Nyuma yo gukora ubukwe bagasezerana imbere y'amategeko ndetse hakaba umuhango wo gusaba no gukwa aba bombi amakuru agera ku Inyarwanda.com ni uko bahise bajya muri Zanzibar aho bari mu karuhuko k'abashakanye benshi bazi nk'ukwezi kwa buki.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Dover6 years ago
    Safi yarongoye umugore mwiza pe, urabona amafoto ye ya zamani nuko asa ubu ukabona ko ariwe tu nta bintu bya mukorogo. ariko reba gato knowless za 2009 uko yasaga nubu. n abandi tutavuze. ariko uyu mukobwa ari naturelle saana kandi taille ni ok, mu maso ok, uruhu ni ok, icyo bamuziza n iki aba mupinga. Courage Nigga uwo niwe wawe imana yaguteganyirije kandi aruzuye, ibyo mu mutima ntibindeba ni bya Allah. ibindi ni tayari
  • Gakire6 years ago
    Ariko abanyafrika tuzava mubukoroni ryari umuntu arandikira abanyarwanda ibintu ngo babisome akabyandika mucyongereza ese turabongereza cg kuki tudahesha agaciro ibyacu kugezubwo twanga ururimi rwacu ngo niterambere ahubwo niteranyuma nubujiji icyongereza igifaransa igiswahili nizindi nibyiza kuziga kuko uzikoresha mukazi kuko ukorana nabantu batandukanye ariko iwanyu ugomba kuvuga ururimi rwawe
  • dodos6 years ago
    ubundi se ibi ko ari ugusaba ngaho kora UBUKWE turebe ko koko ibyo uvuga bifite ishingiro. SAFI we uratangaje icyakora nubundi ntekerezako urukundo abagore barukumazemo. uwo mugore rwose murakwiranye abandi wabaga wisimbukuruje hhh
  • Mimi6 years ago
    Ohhh aya magambo aranejeje pe. Gusa kuyakurikiza nicyo cy'ingenzi
  • umurisa 6 years ago
    bro bareke bavuge woe kunda umugore ntiwababuza ikingenzi nurukundo mukundana
  • muhire jason6 years ago
    dodos ubanza uri ikigoryi mu mutwe iyo umugore mwasezeranye imbere ya matageko aba yabaye uwawe byarangiye burundu!mujye mwiyitirira amazina mwandike nibirimo ubwenge wa ngurube we
  • Ornella6 years ago
    Ndabishimiye Cyane abavuga ubusa bo mubareke nabatumva ibyo wavuze basobanuze..congs madiba Imana izakubakire
  • 6 years ago
    bro kunda umwana ureke abacyeru basakuze NGO ukunze uwo mutaberenye ,kunda umwana sh utita kubisi





Inyarwanda BACKGROUND