Safi ashobora kuba yamaze gusinya muri Label yitwa The Mane ya Bad Rama, iyi label ni nayo ibarizwamo umuhanzikazi Marina
Ibi byatangiye guhwihwiswa igihe Safi Madiba na Meddy berekezaga i Kampala bagiye gufata amashusho y’indirimbo yabo, aha Bad Rama akaba yari yaherekeje Safi Madiba gusa benshi mu babibonye bagize ngo ni ubushuti busanzwe gusa ariko byaje kongera kwibazwaho mu minsi ishize ubwo Safi Madiba yerekezaga muri Tanzania kurangiza umushinga w’indirimbo yari yatangiye gukorana na Ray Vanny aha nabwo akaba yarajyanye na Bad Rama uyu usanzwe ari umujyanama wa Marina.
The Mane kompanyi ya Bad Rama niyo igiye gushyira hanze indirimbo nshya ya Safi Madiba
Abatekerezaga umubano wihariye hagati ya Safi na Bad Rama usibye kuba ari inshuti, basubijwe ubwo uyu muhanzi yashyiraga hanze ibyapa byamamaza indirimbo ye nshya yakoranye na Meddy yise ‘Got It’ iyi ikaba igaragaza ko Safi Madiba ari kubarizwa ‘The Mane’ iyi ikaba kompanyi ya Bad Rama ikora ibijyanye na muzika harimo no gufasha abahanzi kugeza ubu urimo bizwi akaba ari Marina bibaye Safi Madiba nawe akiyongeramo bakaba baba babaye babiri.
Twibukiranye ko indirimbo nshya ya Safi Madiba izajya hanze tariki 14 Ugushyingo 2017 ikaba izaba iya mbere ashyize hanze nyuma yo kuva mu itsinda rya Urban Boys. Iyi ikaba ari indirimbo ‘Got it’ yakoranye na Meddy umuhanzi wamamaye mu Rwanda icyakora ubu wibera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
TANGA IGITECYEREZO