RFL
Kigali

Safi Madiba yaciye amarenga ko yaba ari kubarizwa muri Label imwe n’umuhanzikazi Marina

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:12/11/2017 9:10
11


Safi ashobora kuba yamaze gusinya muri Label yitwa The Mane ya Bad Rama, iyi label ni nayo ibarizwamo umuhanzikazi Marina



Ibi byatangiye guhwihwiswa igihe Safi Madiba na Meddy berekezaga i Kampala bagiye gufata amashusho y’indirimbo yabo, aha Bad Rama akaba yari yaherekeje Safi Madiba gusa benshi mu babibonye bagize ngo ni ubushuti busanzwe gusa ariko byaje kongera kwibazwaho mu minsi ishize ubwo Safi Madiba yerekezaga muri Tanzania kurangiza umushinga w’indirimbo yari yatangiye gukorana na Ray Vanny aha nabwo akaba yarajyanye na Bad Rama uyu usanzwe ari umujyanama wa Marina.

the maneThe Mane kompanyi ya Bad Rama niyo igiye gushyira hanze indirimbo nshya ya Safi Madiba

Abatekerezaga umubano wihariye hagati ya Safi na Bad Rama  usibye kuba ari inshuti, basubijwe ubwo uyu muhanzi yashyiraga hanze ibyapa byamamaza indirimbo ye nshya yakoranye na Meddy yise ‘Got It’ iyi ikaba igaragaza ko Safi Madiba ari kubarizwa ‘The Mane’ iyi ikaba kompanyi ya Bad Rama ikora ibijyanye na muzika harimo no gufasha abahanzi kugeza ubu urimo bizwi akaba ari Marina bibaye Safi Madiba nawe akiyongeramo bakaba baba babaye babiri.

Twibukiranye ko indirimbo nshya ya Safi Madiba izajya hanze tariki 14 Ugushyingo 2017 ikaba izaba iya mbere ashyize hanze nyuma yo kuva mu itsinda rya Urban Boys. Iyi ikaba ari indirimbo ‘Got it’ yakoranye na Meddy umuhanzi wamamaye mu Rwanda icyakora ubu wibera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Lucas 6 years ago
    wow safI tukurinyuma urekane ba nizzo utagira impano keep it up
  • kayla6 years ago
    ABaBaba iyo nta label iyirimo niyo kujyamo icyo kimyotso ntawundi wayijyamo
  • Alpha6 years ago
    Ohhh nice turayiteguye cyane kndi safi imana izabana nawe kndi tukuri inyuma ntanakimwe dusize.
  • Ange6 years ago
    Ahe iki gisambo cyatugeza hee? Mayibobo
  • 6 years ago
    my boy safi
  • Manzi6 years ago
    ubusanzwe sinjya nandika comment ariko nta muntu ubayeho ubuzima bwiza wakwifata ngo atuke undi muntu batanaziranye muri comment .. Safi abantu bagutuka ni bamwe ubuzima bwananiye! Safi njye mbona warahisemo neza ..#seriously speaking
  • 6 years ago
    safi yakoze ibyabana kabisa nagend hamb na nizo bazabikora.
  • umusoimyi6 years ago
    ceceka
  • 6 years ago
    Kuri iriya photo ya safi ya nyuma ndabona imyotso barayikoreye photoshop barayisiba!☺☺☺
  • sasafi ni igisuma ntah ataniy n mayibobo6 years ago
    Safi no
  • RPF6 years ago
    Yasezeye nabi, yashatse nabi, azanapfa nabi! Nzongera gusoma ibyerekeranye na Safi, aruko yafunzwe cg yakoze divorce na musebya_rwanda. Sinzi impamvu leta itaraka umugorewe passport





Inyarwanda BACKGROUND