RFL
Kigali

Safi Madiba wari umaze iminsi muri Tanzania yagarutse mu Rwanda nyuma yo gukorana indirimbo na Ray Vanny–AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:13/11/2017 17:18
0


Mu minsi ishize nibwo hamenyekanye amakuru ko Safi Madiba yaba ari muri Tanzania aho yarari gufatira amashusho y’indirimbo ye na Ray Vanny umuhanzi ukomeye muri Tanzania ndetse no mu karere dore ko ari umwe muri bake babashije kwegukana igihembo muri BET Awards. Kuri ubu Safi Madiba yamaze kugaruka mu Rwanda.



Safi yahagurutse mu Rwanda mu ntangiriro z’icyumweru gishize yerekeza muri Tanzania akaba yari agiye gufata amashusho y’indirimbo ye nshya yakoranye na Ray Vanny, nyuma y’iminsi mike ingana hafi n’icyumweru yari amaze muri Tanzania Safi Madiba yamaze kugaruka mu Rwanda aho yageze mu gitondo cya kare cyo kuri uyu wa mbere tariki 13 Ugushyingo 2017, akaba agarutse nyuma yuko yari amaze gufata amashusho y’iyi ndirimbo nkuko amakuru ava mu nshuti za hafi z’uyu muhanzi abivuga.

Uyu muhanzi wahoze mu itsinda rya Urban Boys agarutse mu Rwanda mu gihe bagenzi be batandukanye bamaze kwemerera itangazamakuru ko ibikorwa bigikomeje ndetse itsinda bazarisigarana ari babiri nkuko babitangaje mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye ku wa Gatanu tariki 10 Ugushyingo 2017. Safi Madiba nawe watangiye kwikorana muzika kuri ubu ari kwitegura gushyira hanze indirimbo ye ya mbere nyuma yo kuva mu itsinda rya Urban Boys.

safiSafi Madiba na Bad Rama ku kibuga cy'indege cya Julius Nyerere International Airport bitegura kugaruka i Kigali mu gitondo cya kare

Nkuko yabitangaje abinyujije ku mbuga nkoranyambaga Safi Madiba arashyira hanze indirimbo ye ya mbere kuri uyu wa Kabiri tariki 14 Ugushyingo 2017, iyi ikaba indirimbo uyu mugabo yakoranye na Meddy ndetse n’amashusho yayo bakaba bararangije kuyafata cyane ko yafatiwe muri Uganda mbere yuko Meddy asubira muri Amerika.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND