RFL
Kigali

Safi Madiba ni we muhanzi rukumbi wagaragaye mu birori by’isabukuru ya Queen Cha-AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:6/06/2018 14:49
0


Ku itariki ya 5 Kamena 2018 nibwo umuhanzikazi Queen Cha yizihiza isabukuru ye y’amavuko, uyu muhanzikazi wujuje imyaka 27 ubusanzwe yakunze kujya yizihiza uyu munsi yateguye ibirori agatumira inshuti nabavandimwe biganjemo nabahanzi bagenzi be. Icyakora bihabanye n’ibyabanje kuri iyi nshuro Queen Cha ntabwo yigeze ategura ibi birori.



Kudategura ibi birori ngo ni uko byahuye nakazi kenshi yari afite nkuko yabitangarije Inyarwanda.com, ngo kuba yari afite gahunda z’akazi nyinshi biri mu byatumye adategura ibirori by’umunsi mukuru w’amavuko ye, icyakora nkuko amakuru agera ku Inyarwanda abivuga uyu mukobwa nubwo atateguye ibi birori yaje gutumirwa n’inshuti ze zifuje kumusohokana mu masaha akuze ubwo yari arangije akazi banatumira mubyara we Safi Madiba.

Ibi Queen Cha yabisobanuriye umunyamakuru ubwo yari abajijwe impamvu mu birori byo kwizihiza isabukuru ye y’amavuko atigeze atumira abandi bahanzi ahubwo agahitamo gutumira Safi Madiba gusa, aha akaba yagize ati” Urumva nari natumiwe n’inshuti zanjye nsanga zanamutumiye kuko bamuzi nka musaza wanjye ni umuvandimwe dukunda kuba turi kumwe henshi ninayo mpamvu inshuti zanjye zimuzi.”

Queen Cha umaze igihe kitari gito mu muziki yizihije isabukuru y’imyaka 27 mu gihe ari n’umwe mu bahanzi icumi bahatanira igihembo cya Primus Guma Guma Super Star iri kuba ku nshuro yayo ya munani.

safi madibaQueen ChaQueen ChaQueen ChaSafi Madiba niwe muhanzi rukumbi wari witabiriye ibi birori byabereye mu kabyiniro ka Papyrus






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND