RFL
Kigali

Safi Madiba ngo ibyo Imana yamukoreye ni byo byatumye asubiramo indirimbo 'Excess Love' y'umuhanzi wo muri Nigeria-VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:2/11/2018 9:08
5


Safi Madiba ubarizwa mu nzu ifasha abahanzi ya The Mane yasinyemo umwaka ushize kuri ubu yamaze gushyira hanze indirimbo 'Excess Love' yasubiyemo cyane ko isanzwe ari iy'umuhanzi wo muri Nigeria witwa Mercy Chinwo.



Nyuma yo gushyira hanze iyi ndirimbo, Safi Madiba yaganiriye na Inyarwanda.com adutangariza ko iyi ari indirimbo yayikoze mu rwego rwo gushimira Imana ibyiza byinshi idahwema kumukorera. Yabwiye umunyamakuru ko amagambo ari muri iyi ndirimbo ahuye na byinshi Imana imaze gukora ku buzima bwe ari nayo mpamvu yahisemo kuba ari yo ndirimbo asubiramo bityo akaba yiyemeje no kuyisangiza abakunzi be ngo nabo bashimire Imana ku byinshi yaba imaze kubakorera.

Safi Madiba yagize ati" Urumva hari igihe umuntu yihugiraho ntiyibuke ko ibyo arimo kugeraho byose abikesha Imana, aya niyo mahirwe yanjye kuko naje kumenya ko byinshi mu byo nagiye ngeraho cyangwa ibyo nakoze byose mbikesha ugushaka kw'Imana ari nayo mpamvu nyiramya nkayihimbaza yewe nkayishimira ibyiza byose yampaye." Safi Madiba yatangaje gusubiramo iyi ndirimbo yabitewe n'uko amagambo yose ayirimo wagira ngo ni we wayanditse bityo ahitamo nawe kuyisubiramo.

Safi Madiba

Safi Madiba 

Kuri ubu Safi Madiba ni umwe mu bahanzi bahagaze neza hano mu Rwanda cyane ko ari n'umwe mu bafite indirimbo nyinshi akoze ku giti cye nyuma yuko atandukanye n'itsinda rya Urban Boys. Safi Madiba ari gukora kuri Album ye ya mbere "BACK TO LIFE " azamurika mu mwaka wa 2019 nk'uko aherutse kubitangariza Inyarwanda.com.

REBA HANO IYI NDIRIMBO NSHYA YA SAFI MADIBA 'EXCESS LOVE'






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Jojo kaka5 years ago
    Safi ubwutangiye gushishura indirimbo zabandi witwaje ngonawe haribyo Imana yagukoreye iyo uhimba indirimbo yawe namagambo yawe ahhhhhj byanze Rwose egera Humbert akwandikire indirimbo
  • kamariza lilianne5 years ago
    Congz safi komeza ukore tukurinyuma nkabafana bawe Naho wowe JoJo nibisanzwe kubayasubiramo indirimbo yundi muhanzi kuko nabandi barabikora nta nka yaciye amabere
  • Sano5 years ago
    Hahahha byanze muze, ubwo iyo wandika iyawe yo ntiyari kumvikana ?? Ko inganzo ishize c aribwo ugitangira musore???
  • 5 years ago
    hakizimanajoseph300@gmail.com
  • Didi5 years ago
    Arko umutima mubi abantu bawugurira he?? Biratangaje kumva ko ingazo ya safi ngo yanze !! Ndakubaza iyambere uvuga yashize yari yayigutiye?? Wowe ngo baramwandikiraga babikora wabaga uhari?? Humble uvuga niwe wandika wenyine my Rwanda kuburyo niba atabizi yabura undi cg ntamafaranga afite?? Mureke ishyari basha mutazaripfana pe ...namwe muhange izanyu





Inyarwanda BACKGROUND