Safi Madiba ubarizwa mu nzu ifasha abahanzi ya The Mane yasinyemo umwaka ushize kuri ubu yamaze gushyira hanze indirimbo 'Excess Love' yasubiyemo cyane ko isanzwe ari iy'umuhanzi wo muri Nigeria witwa Mercy Chinwo.
Nyuma yo gushyira hanze iyi ndirimbo, Safi Madiba yaganiriye na Inyarwanda.com adutangariza ko iyi ari indirimbo yayikoze mu rwego rwo gushimira Imana ibyiza byinshi idahwema kumukorera. Yabwiye umunyamakuru ko amagambo ari muri iyi ndirimbo ahuye na byinshi Imana imaze gukora ku buzima bwe ari nayo mpamvu yahisemo kuba ari yo ndirimbo asubiramo bityo akaba yiyemeje no kuyisangiza abakunzi be ngo nabo bashimire Imana ku byinshi yaba imaze kubakorera.
Safi Madiba yagize ati" Urumva hari igihe umuntu yihugiraho ntiyibuke ko ibyo arimo kugeraho byose abikesha Imana, aya niyo mahirwe yanjye kuko naje kumenya ko byinshi mu byo nagiye ngeraho cyangwa ibyo nakoze byose mbikesha ugushaka kw'Imana ari nayo mpamvu nyiramya nkayihimbaza yewe nkayishimira ibyiza byose yampaye." Safi Madiba yatangaje gusubiramo iyi ndirimbo yabitewe n'uko amagambo yose ayirimo wagira ngo ni we wayanditse bityo ahitamo nawe kuyisubiramo.
Safi Madiba
Kuri ubu Safi Madiba ni umwe mu bahanzi bahagaze neza hano mu Rwanda cyane ko ari n'umwe mu bafite indirimbo nyinshi akoze ku giti cye nyuma yuko atandukanye n'itsinda rya Urban Boys. Safi Madiba ari gukora kuri Album ye ya mbere "BACK TO LIFE " azamurika mu mwaka wa 2019 nk'uko aherutse kubitangariza Inyarwanda.com.
REBA HANO IYI NDIRIMBO NSHYA YA SAFI MADIBA 'EXCESS LOVE'
TANGA IGITECYEREZO