RFL
Kigali

VIDEO: "Safi Madiba na Bad Rama barakubagana, Queen Cha ni umuhanga wo kubara inkuru"-Marina

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:21/11/2018 15:09
2


Marina ni umwe mu bahanzikazi muri iyi minsi bari kugarukwaho cyane kubera ibyo benshi bita udukoryo turi kumuranga yaba mu ndirimbo, urubyiniro yewe no mu biganiro agenda aha itangazamakuru. Mu kiganiro yahaye Inyarwanda.com Marina yahishuye uko bagenzi be babana muri The Mane bitwara iyo biherereye.



Aganira na Inyarwanda Marina yemera ko iyo biherereye we na Safi Madiba, ari bamwe mu bafatwa nk'inkubaganyi zikomeye ariko umuyobozi wa The Mane, Bad Rama we akaza abarusha. Aba bagabo na Marina bahuriye ku gukubagana ngo batandukanye na Queen Cha we ubusanzwe uba acecetse yitonze ariko nawe akaba umuhanga mu kubara inkuru y'ibyabaye.

Muri iki kiganiro na Inyarwanda.com Marina yagize ati" Safi arakubagana, Queen Cha aracecetse bya hatari ameze nka type ariko azi kuvuga inkuru...ntashobora kwibagirwa na I ariko aratuje bya hatari. Bad Rama nawe arakubagana bya hatari iyo ari ahantu atari kumvugisha mba numva ari gukubagana..."

The Mane

Uhereye ibumoso ni Bad Rama uyobora The Mane,Queen Cha, Marina na Safi Madiba 

Uyu mukobwa twamubajije ku cyemezo aherutse gufata cyo kudashyira hanze amashusho y'indirimbo ariko bidateye kabiri agahita yisubiraho. Marina ayavuze ko icyabiteye ari uko abafana be banze ko iki cyemezo akigumaho. Yatangaje ko abafana ari bo bamusabye ko atahagarika gukora amashusho y'indirimbo y'indirimbo ze bityo nk'umuhanzi ukunda abafana be ahitamo kubumvira icyemezo yari yafashe gipfubiramo.

Ikindi uyu muhanzikazi yatangaje ni uko afite indirimbo nshya yitegura gushyira hanze mbere y'uko umwaka urangira gusa aha akaba ataramenya neza niba ari iye wenyine cyangwa iyo yakoranye na Safi Madiba.

REBA HANOIKIGANIRO TWAGIRANYE NA MARINA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • MC MATATAJADO5 years ago
    these guys barimo neza kabisa ikigaragara baje bakubitira mwivi andi mazu atunganya umuziki kandi nakunze ukuntu bakora as family .congs the mane
  • Rapkid Official5 years ago
    ok nibyiza kabxa!





Inyarwanda BACKGROUND