RFL
Kigali

Safi Madiba n’umufasha we berekeje i Dar es Salaam mu kwezi kwa Buki

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:3/10/2017 15:42
3


Kuri iki cyumweru ni bwo Safi Madiba yakoze ubukwe na Niyonizeye Judith, nyuma yabwo havugwa amagambo menshi gusa Safi yaje kuyacecekesha inyandiko yashyize hanze igaragaza urwo akunda umufasha we. Kuri ubu amakuru mashya ahari ni uko aba bombi ubu bamaze kwerekeza i Dar es Salaam mu kwezi kwa Buki.



Amakuru agera ku Inyarwanda.com avuga ko Safi Madiba n’umufasha we bahagurutse mu Rwanda mu masaha y’umugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 2 Ukwakira 2017. Bahaguruka ku kibuga cy’indege i Kanombe mu masaha ya saa moya n’igice saa mbili aho berekeje mu gihugu cya Tanzania mu kwezi kwa Buki.

Safi MadibaSafi Madiba n'umufasha we berekeje i Dar es Salaam

Ubwo yari ahagurutse ku kibuga cy'indege i Kanombe, Safi Madiba yemereye Inyarwanda.com ko agiye mu karuhuko gato mu mujyi wa Dar es Salaam ho mu gihugu cya Tanzania. Safi Madiba wagiye mu karuhuko nyuma yo gukora ubukwe ni umwe mu bahanzi bagize itsinda rya Urban Boys.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 6 years ago
    bafite amafranga yo gupfusha ubusa pe
  • Aimable nzabahimana6 years ago
    nahobihera bashwana batangiye kutwicira umuziki
  • octave rukundo6 years ago
    ahubwo agiye kwishakira visa ya canada,kuko mu Rwanda itahaba,uyikeneye ayishakira dar es salam.ejo muzimv ngo yaciyeho da





Inyarwanda BACKGROUND