Safi Madiba ni umuhanzi watangaje mu minsi ishize ko agiye gutangira gukora umuziki nk’umuhanzi ku giti cye, asezera mu itsinda rya Urban Boys. Kuva yava muri iri tsinda Safi Madiba yari ataragira igitaramo na kimwe akora, icyakora magingo aya igitaramo cya mbere agiye kugikorera mu karere ka Huye aho yabyirukiye.
Abajijwe na Inyarwanda.com impamvu igitaramo cye cya mbere agiye kugikorera i Huye, Safi Madiba yabwiye umunyamakuru ko kuva yatangira kuririmba yabonye inkunga ikomeye yagiye akura mu bakunzi ba muzika bo mu karere ka Huye. Ibi rero ngo ni byo byamuteye imbaraga zo gukora umuziki. Kuba Huye ari agace yabyirukiyemo, ngo niho yifuje gutaramira bwa mbere kuva yatangira umuziki ku giti cye.
Safi Madiba azataramira abatuye i Huye ku munsi mukuru wahariwe abakundana uzwi nka St Valentin igitaramo cya Safi cyo kikazaba tariki 16 Gashyantare 2018 iminsi ibiri nyuma y'uyu munsi. Ni igitaramo gikomeye kizabera mu karere ka Huye kuri uwo munsi kikazabera muri Club Diamond akabyiniro gakomeye muri uyu mujyi kari muri Hotel Credo. Muri iki gitaramo Safi Madiba azafatanya na Marina basanzwe bakorana cyane ko bakorana mu nzu ifasha abahanzi ya The Mane.
Igitaramo Safi na Marina bagiye gukorera i Huye
Safi wavuye mu itsinda rya Urban Boys nyuma y'uko avuye muri iri tsinda amaze gushyira hanze indirimbo zigera kuri eshatu zirimo Got it iyi yakoranye na Meddy, Kimwe Kimwe yakoze ku giti cye kimwe na Fine yakoranye na Ray Vanny wo muri Tanzania. Izi ndirimbo zikaza zisanga izindi uyu muhanzi yari yarakoze kera yagiye akorana n'abahanzi batandukanye ba hano mu Rwanda.
REBA HANO INDIRIMBO 'FINE' SAFI MADIBA YAKORANYE NA RAY VANNY
TANGA IGITECYEREZO