RFL
Kigali

Safi Madiba atangiye gusogongera ku nyungu z’umubano aherutse kubaka na Ray Vanny wo muri Tanzania

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:16/12/2017 12:38
1


Mu minsi ishize nibwo Safi Madiba yerekeje muri Tanzania aho yanakoranye indirimbo n’umwe mu bahanzi bakomeye bo muri iki gihugu Ray Vanny uherutse no kwegukana igihembo cya BET Award gikomeye mu bihembo by’abahanzi ku rwego rw’Isi, aha Safi Madiba yahavuye yubatse umubano ukomeye n’uyu muhanzi kuri ubu atangiye kubyaza umusaruro.



Ray Vanny ni umuhanzi wo muri Tanzania ukorera mu nzu itunganya muzika ya Wasafi y’icyamamare Diamond, uyu ku mbuga nkoranyambuga ze arakurikirwa cyane  ku buryo kuba yashyiraho ibikorwa by’undi muhanzi aba amufashije kubyamamaza mu bakunzi be batari bake bo muri Tanzania ndetse no kumugabane wa Afurika.

Kuri ubu bitewe n’umubano ukomeye Safi Madiba yubatse kuri uyu muhanzi yagize gutya abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram  ashyiraho ifoto yamamaza indirimbo nshya Safi Madiba yakoranye na Meddy bise ‘Got it’,ibintu byashimishije Safi Madiba aha akaba yabwiye Inyarwanda.com ko kuva mu Rwanda ukajya gukorera indirimbo mu gihugu cya Tanzania icya mbere Atari indirimbo uba ugiye gukorerayo ahubwo icyingenzi ari no kunguka abafana muri iki gihugu ibyo we asanga byaba ibanga rinini ryo kwigarurira muzika y’akarere.

Ray VannyRay Vanny yasabye abamukurikira kureba iyi ndirimbo ya Safi Madiba

Aha Safi Madiba yagize ati” Urumva twese tuba dushaka gutera imbere ariko icyingenzi nashakaga ni ugukora nkunguka abafana b’umuziki wa Tanzania nyuze muri Ray Vanny, abafana be ku buryo nabigarurira wenda hakagira nabamfana, kuba yapostinga ifoto yanjyew nawe ibaze abantu barenga miliyoni bamukurikira bamaze kuyibona bamwe bashaka iyi ndirimbo niyo yaba umufana umwe nungutse muri Tanzania nibaza ko iyo ntakorana n’umuhanzi waho byari kungora.”

Safi Madiba yakomeje abwira Inyarwanda.com ko iri ari rimwe mu mabanga akomeye yatuma abahanzi nyarwanda bigarurira muzika yo mu karere kandi ko urugendo rwo gukora cyane benshi mu bahanzi bo mu Rwanda asanga bararutangiye igisigaye ari ugushikama.

REBA HANO INDIRIMBO NSHYA SAFI MADIBA YAKORANYE NA MEDDY


 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Barbra 6 years ago
    Safi please for God's sake learn how to promote urself with social media. u should have been the first to comment at least a thank you





Inyarwanda BACKGROUND