RFL
Kigali

Safi Madiba (Urban Boys) amaze iminsi ahatwa ibibazo abazwa uko yakoze ubukwe mu ibanga

Yanditswe na: Editor
Taliki:25/11/2014 11:27
34


Umuhanzi Niyibikora Safi Madiba wo mu itsinda rya Urban Boys, amaze iminsi arembejwe na zimwe mu nshuti ze, abo biganye n’abantu batandukanye bo mu muryango we bamaze iminsi bamubaza ukuntu yarongoye mu ibanga akanga kubatumira mu bukwe bwe, hakaba hari n’abashatse gusura urugo rushya rw’abageni banze kuva ku izima.



Mu minsi ishize ubwo Itsinda rya Urban Boys bafataga amashusho y’indirimbo yabo nshya yitwa “Tuzasazana”, hagiye hanze amafoto atandukanye agaragaza imihango y’ubukwe, muri aya mafoto hakaba harimo n’iya Safi Madiba n’umukobwa wagaragaraga nk’umugeni bari basezeranye ndetse banerekana impeta bari bamaze kwambikana, ifoto ya Safi ikaba yarakoreshejwe n’abantu benshi batandukanye ku mbuga nkoranyambaga nka Facebook na Whatsapp, benshi mu bakoresheje iyo foto bakaba baremezaga ko Safi yakoze ubukwe mu ibanga.

Iyi foto ya Safi yakoreshejwe n'abantu benshi bavuga ko yakoze ubukwe mu ibanga

Iyi foto ya Safi yakoreshejwe n'abantu benshi bavuga ko yakoze ubukwe mu ibanga

Nk’uko Safi yabitangarije Inyarwanda.com, iyi foto ikimara gushyirwa hanze ikagenda ihererekanwa n’abantu benshi batandukanye, uyu musore yatangiye guhamagarwa n’inshuti ze, abo biganye ndetse n’abo mu muryango we bamubaza impamvu yakoze ubukwe mu ibanga ntabatumire, uko yamaraga gusobanurira umwe akaba yarahitaga yakira telefone y’undi bigera aho bimubuza amahoro kuko atiyumvishaga ukuntu byagera kuri urwo rwego.

safi

safi

Mu mashusho y'iyi ndirimbo Safi sinawe uba yarongoye ahubwo we na bagenzi be baba bambariye uwarongoye

Mu mashusho y'iyi ndirimbo Safi sinawe uba yarongoye ahubwo we na bagenzi be baba bambariye uwarongoye

Safi ati: “Barampamagaye ari benshi cyane, bamwe bati ubwo koko iyo udutumira ubona tutari kubona intwererano? Abandi bo mu miryango nabo bati ko ubukwe ari ubw’umuryango ni gute koko wiherera ugakora ubukwe utatumenyesheje, ni iki watuburanye? Ubwo nagendaga nsobanurira abantu bamwe nkumva rwose bamaze kwishyiramo ko koko narongoye mu ibanga, ndetse kugeza n’ubu hari abazi ko natangiye ukwezi kwa buki kandi rwose muri ariya mashusho y’indirimbo naho sinanjye wari wakoze ubukwe ahubwo njye na Humble na Nizzo twari twambariye umusore warongoye, hanyuma nyine byo kwikinira nza kwifotozanya n’uriya mukobwa uzagaragara mu mashusho ari umugeni, none byatumye hari abafata ko nakoze ubukwe mu ibanga”.

safi

safi

Safi ati: "No muri Video sinjye uba warongoye, iriya foto ndi kumwe n'umukobwa byari ukwifotoza gusa"

Safi ati: "No muri Video sinjye uba warongoye, iriya foto ndi kumwe n'umukobwa byari ukwifotoza gusa"

Nk’uko Safi akomeza abivuga, ngo ubu icyo atezeho kuzamenyesha benshi ukuri ku mafoto yasohotse ni amashusho y’iyi ndirimbo “Tuzasazana” azajya hanze mu minsi ya vuba, wenda akumva ko abantu nibamara kuyabona bashobora kuzakomeza bagakurikirana bakamenya ko ibyo gukora ubukwe byamuvuzweho atari ukuri kuko atatinyuka kubukora mu ibanga kandi kugeza ubu hakaba hari benshi bakibwira ko ari mu kwezi kwa buki.

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO "TUZASAZANA"

Manirakiza Théogène






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 9 years ago
    nashake arongore arakuze.nubundi abavumbyi baruta abatumirwa
  • Atfah9 years ago
    Ahaaah Ni Danger Pee!
  • 9 years ago
    WARI WARATINZE AHUBWO
  • zuzu9 years ago
    urabeshya safi ntarengeje 26 years nge twariganye kdi rwose yari muto kdi iyo myaka kumuhungu simyinshi kuburyo yaba atangiye kurambirana
  • zuzu9 years ago
    urabeshya safi ntarengeje 26 years nge twariganye kdi rwose yari muto kdi iyo myaka kumuhungu simyinshi kuburyo yaba atangiye kurambirana
  • Umutoni9 years ago
    Safi Nashyire Ukur Ahagaragar !
  • nato9 years ago
    Ndagirango abantu bagombye kwishima kuko yarongoye naho ubwo birirwa bibaza niba nawe yarongora ashatse yafata icyemezo kuko nabafana be bibaza niba byamubaho guhazwa nakamwe!!!
  • josue9 years ago
    nu bundi yaratize
  • NDAHIRO YVES9 years ago
    JYEWE NDABYISHIMIYE!
  • bella9 years ago
    so cute kbsa!!
  • gloria9 years ago
    safi wariwaratinzi ark shyira ukuri ahagaragara.....
  • 9 years ago
    aha nikoyabaye
  • gloria9 years ago
    safi wariwaratinze ark shyira ukuri ahagaragara.....
  • gloria9 years ago
    safi wariwaratinze ark shyira ukuri ahagaragara.....
  • nsenga9 years ago
    safi ararengana ahubwo nuwo yari yambariye
  • Ndagijimana Jacques9 years ago
    Igitekerezo cyanjye Nuko Safi Madiba Niba Afite Umukunzi we Nahiteko Amubwira Ngo Bashake Uburyo Bakora Ubukwe Kugirango Abantu Bemereko Ibyo Bacyeka Ataribyo Murakoze.
  • RUHIMBANA JEAN DE DIEU9 years ago
    ayo makuru ari ukuri madiba yaba adusebeje jkweli!
  • 9 years ago
    Safi navugishukuri twesetubimenye.
  • Chaffy9 years ago
    Uri Umuntu Wumugabo Niba Ibyo Bavuga Aribyo Koko.
  • kwizera patrick9 years ago
    safi we ndakwemera nibaribyo ryoherwa





Inyarwanda BACKGROUND