RFL
Kigali

Safi na Bull Dogg bwa mbere mu mateka yabo bahuriye mu ndirimbo

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:29/04/2016 9:14
3


Safi umuhanzi ubarizwa mu itsinda rya Urban Boyz na Bull Dogg ni bamwe mu bahanzi bamaze igihe muri muzika nyarwanda ariko bari batarakorana indirimbo cyangwa ngo bagire iyo bahuriramo, kuri ubu aba basore bahuriye mu ndirimbo yabo ya mbere mu mateka.



Babinyujije mu ndirimbo yitwa “Don't worry” Safi Madiba na Bull Dogg bahuriye muri uyu mushinga w’umuhanzi A1 Cray umuraperi ukizamuka, ubwo uyu musore yahuraga n’umunyamakuru wa inyarwanda.com yabajijwe icyatumye yifuza guhuza Bull Dogg  na Safi Madiba maze mu magambo ahamya ko aba ari abahanzi akunda cyane.

Mu kiganiro na A1 Cray yagize ati:” Safi ni umwe mu baririmbyi nikundira azi kuririmba ni umuririmbyi w’umwuga pe, naho Bull Dogg rwose niwe muraperi mfata nkuwa mbere hano mu Rwanda.” Uyu muhanzi yongeyeho ko yishimiye bikomeye guhuriza aba bahanzi mu mushinga we w’indirimbo.

bull doggA1 CRAY umuhanzi ukizamuka niwe wahuje ibi byamamare

Indirimbo Don’t Worry yahuriyemo Bull Dogg na Safi Madiba ni indirimbo yakozwe na Devdenko naho amashusho yayo akaba yarakozwe na Hon. Gislain.

REBA HANO AMASHUSHO Y'IYI NDIRIMBO

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Karenzi7 years ago
    hhh ni ca va but better without A cray
  • 7 years ago
    afrobeat iryoha mu rurimi rwiwaw bwite.. icyongereza mukireke muri afrobeat ca passe pa!!!!
  • gatete david7 years ago
    congz A1 turagushyigikiye cyne kbsa ducyeneye abana bato nkamwe tumaze guhaga abanu bamwe hacyenewe impinduka muri muzika nyarwanda so u have nice video congz Gislain





Inyarwanda BACKGROUND