Safi umuhanzi ubarizwa mu itsinda rya Urban Boyz na Bull Dogg ni bamwe mu bahanzi bamaze igihe muri muzika nyarwanda ariko bari batarakorana indirimbo cyangwa ngo bagire iyo bahuriramo, kuri ubu aba basore bahuriye mu ndirimbo yabo ya mbere mu mateka.
Babinyujije mu ndirimbo yitwa “Don't worry” Safi Madiba na Bull Dogg bahuriye muri uyu mushinga w’umuhanzi A1 Cray umuraperi ukizamuka, ubwo uyu musore yahuraga n’umunyamakuru wa inyarwanda.com yabajijwe icyatumye yifuza guhuza Bull Dogg na Safi Madiba maze mu magambo ahamya ko aba ari abahanzi akunda cyane.
Mu kiganiro na A1 Cray yagize ati:” Safi ni umwe mu baririmbyi nikundira azi kuririmba ni umuririmbyi w’umwuga pe, naho Bull Dogg rwose niwe muraperi mfata nkuwa mbere hano mu Rwanda.” Uyu muhanzi yongeyeho ko yishimiye bikomeye guhuriza aba bahanzi mu mushinga we w’indirimbo.
A1 CRAY umuhanzi ukizamuka niwe wahuje ibi byamamare
Indirimbo Don’t Worry yahuriyemo Bull Dogg na Safi Madiba ni indirimbo yakozwe na Devdenko naho amashusho yayo akaba yarakozwe na Hon. Gislain.
REBA HANO AMASHUSHO Y'IYI NDIRIMBO
TANGA IGITECYEREZO