RFL
Kigali

S.Major Robert yavuze uko yamenyanye na Tom Close bakoranye indirimbo ‘Uzahambere’-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:4/10/2018 12:11
1


Sergeant Major Robert Kabera [Sgt Robert ] yatangaje ko yamenyanye na Tom Close hagati ya 2008-2009. Kuri ubu bashyize hanze indirimbo ‘Uzahambere’ bafatanyije. Kuba yaratinze gukorana indirimbo na Tom Close ngo ahanini byatewe no kuba atariyumvagamo gukorana indirimbo n’abandi bahanzi.



Robert ni umuhanzi ubifatanya n’ishingano za Gisirikare, anabarizwa mu itsinda Army Jazz Band ryibanda ku kuririmba ubutwari bw’Ingabo z’u Rwanda (RDF). Afite indirimbo nyinshi zakunzwe na benshi nka: ‘Impanda’ , ‘Weeekend’, ‘Serious’ n’izindi nyinshi zatumye ashyirwa mu ruhando rw’abanyamuziki bakomeye.

Mu kiganiro na INYARWANDA, Robert yahishuye ko n’ubwo yakoranye indirimbo na Tom Close bise ‘Uzahambere’ hashize igihe baziranye ariko ngo yagiye yihugiraho ndetse ngo mbere ntiyumvaga neza icyo gukorana n’undi muhanzi bivuze.

Yavuze ko yamenyanye na Tom Close hagati y’umwaka wa 2008 na 2009 amusanze mu nzu itunganya muzika ya ‘One way Production’. Ngo icyo gihe yarimo atunganya indirimbo yamenyekaniyeho yise ‘Impanda’.  Yibuka ko ubwo yahuraga na Tom Close yari kumwe na Miss Jojo, Rafiki, The Ben n’abandi.

S. Robert avuga ko Tom Close bamenyanye hagati ya 2008 na 2009

Akomeza avuga ko muri iyo myaka yabonaga aba bahanzi bose ari abajyambere, ababonamo impano zidasanzwe. Avuga ko muri iyo myaka yose kugeza n’ubu yakomeje kuba inshuti nabo. Yagize ati “Nta cyumweru cyangwa ukwezi kwashira ntavuganye na Tom Close. Ni bwa bushuti ubona budakomeye cyane. Nkamuterefona nkamubaza nti bite se? ko wabuze.”

Abajijwe icyatumye atinda gukorana indirimbo na Tom Close bamenyanye kuva 2009 bakaba bakoranye indirimbo muri 2018, yasubije ko uko imyaka yagiye itambuka abahanzi bagiye baba benshi, ngo ntabwo yiyumvagamo gukorana indirimbo n’abandi bahanzi.

Iyi ndirimbo nshya bashyize hanze ‘Uzahambere’ yavuze ko we yayandikiye mu rugo, ngo yiyumvishaga ko nagera muri ‘studio’ aza kwandikira Tom Close, ariko ngo siko byagenze kuko yasanze nawe yamaze kwandika ibyo aririmba. Yagize ati “Byarantangaje cyane. Nasanze yamaze kwandika ibyo aririmba, ariyandikira igitero cye cyose”.

Yavuze ko yabonye ubuhanga kuri Tom Close mu kwandika indirimbo no kujyanisha n’injyana y’indirimbo. Avuga ko ari abahanzi bacye babishobora. Iyi ndirimbo ‘Uzahambere’ amajwi yayo yatunganyijwe na Ishimwe Clement Karake muri Kina Music. Ifatwa ry’amashusho ryayobowe na Mici.

Muri uyu mwaka Sgt Major Robert amaze gushyira hanze indirimbo enye harimo: ‘Military Love’, ‘Bucyanayandi’, ‘Happy soldier ’, ziyongereyeho iyi ndirimbo ‘Uzahambere’ ndetse n’indi nshya yitwa ‘Nikosa’ yitegura gushyira hanze. Hari indi ndirimbo kandi S. Major Robert ari gukorana na Safi Madiba.

REBA HANO AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'UZAHAMBERE' YA S.MAJOR ROBERT






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • pedro someone5 years ago
    Komnereza aho musaza Robert major





Inyarwanda BACKGROUND